Print

Ihene yavutse ifite mu maso nk’ah’umuntu yatangiye gusengwa cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2020 Yasuwe: 7582

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abantu benshi bateruye iyi hene bari kuyiramya ku rwego rwo hejuru bavuga amagambo menshi yo kuyisingiza.

Abantu bakimara kubona iyi hene ifite mu maso nk’ah’umusaza bahise bikubita hasi barayiramya aho bayitaga imana idasanzwe [avatar of god].

Nyiri iyi hene witwa Mukeshji Prajapap ukomoka mu gace kitwa Nimodia,niwe wabaye uwa mbere washyize hanze amashusho agaragaza iyi hene ye isa n’umuntu.

Mu buhinde birasanzwe ko abantu basenga amatungo kuko ng bayafata nk’imana.Abahanga mu buzima bw’amatungo batangaje ko iyi hene yagize ikibazo cyitwa cyclopia cyo kudakura neza k’uturemangingo.