Print

Umugabo yaciye ibintu kubera ikirori kidasanzwe yakoze cyo kwizihiza isabukuru y’igihe amaze ari umuseribateri [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2020 Yasuwe: 7055

Uyu mugabo yavuze ko yishimiye ko amaze umwaka nta teshamutwe ry’umukunzi yagize mu mwaka wose ariyo mpamvu amafaranga yakoreye yose yahisemo kwisohokana ayagura ikintu cyose ashaka.

Uyu mugabo yavuze ko yakoze isabukuru y’umwaka wose amaze ari umuseribateri arangije ashyira hanze amafoto y’uko yisohokanye.

Mu butumwa yashyize hanze yagize ati “ Uyu munsi narangije umwaka nta mukunzi mfite.Nafashe umwanzuro wo kwangiza amwe mu mafaranga nakoreye umwaka wose nishimira ko nta mukunzi mfite.”

Abantu benshi batangariye iki kirori cy’uyu mugabo wisohokanye aho abantu barenga 9000 bakanze like ku butumwa bwe.

Abantu benshi bashyigikiye uyu mugabo kubera uyu mwanzuro yafashe gusa abandi bavuze ko iki atari ikintu wakwishimira ngo ugere n’aho ukora ikirori.





Ibi n’ibyokurya uyu mugabo yaguze mu rwego rwo kwishimira ko amaze umwaka ari umuseribateri