Print

Umugore yatawe muri yombi azira guhatiriza abana b’abahungu gukorakora igitsina cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2020 Yasuwe: 6562

Uyu mugore w’imyaka 21 yakatiwe iyi myaka 15 kubera ibyaha 3 bikubiye mu guhatiriza abana 3 b’abahungu gukorakora igitsina cye.

Kuwa 09 Nzeri umwaka ushize nibwo Tembo wari mu rugo rwe wenyine yahamagaye aba bana 3 b’abahungu abategeka gukorakora no gushima igitsina cye.

Umwe mu bana Tembo yakoresheje w’imyaka 7, yabwiye urukiko ko ubwo yarimo akina n’inshuti ze uyu mugore yabahamagaye ngo bajyane mu rugo ajye kubaha amafaranga yo kugura utwokurya dupfunyikwa mu ishashi tuzwi nka Jiggies.

Bakimara kugera mu rugo ngo yabasabye kumukuramo inkwetobarangije abategeka kumukorakora umubiri wose no kwinjiza intoki zabo mu myanya ye y’ibanga.

Undi mwana w’imyaka 6 we yavuze ko Tembo yamusabye kumukorakora ku mabere no ku gitsina.

Uyu mugore yanze kuburana aricecekera kugeza ubwo umucamanza mu rukiko rukuru rwa Ndola witwa Derrick Mulenga avuze ko ibyaha ashinjwa bimuhama ndetse bikoza isoni abagore bafatwa na rubanda nk’abarengera abana, amukatira igifungo cy’imyaka 15