Print

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU Na P5

Yanditwe na: Martin Munezero 26 January 2020 Yasuwe: 1598

Icyo gihugu cyatangaje ko cyatangiye iperereza ubwacyo kuko kidashobora kumwohereza mu Rwanda, nk’uko biheruka gusabwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

CNLG iheruka kugaragaza ko mu 2015 abayobozi babiri ba FDLR, aribo Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bafashwe, bakaburanishwa ndetse bagakatirwa n’ubutabera bw’u Budage kubera ibyaha byakozwe na FDLR muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibyo ngo bikwiye no gukorwa ku bandi bayobozi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu Karere.

Iyo nyandiko yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène ku wa 21 Mutarama, ivuga ko Sebatware Marcel, Komiseri muri FDU-INKINGI akaba n’Umuyobozi wa P5 ari muri abo, ko akwiye gufatwa agashyikirizwa ubutabera.

Ikomeza iti “U Bubiligi bukwiye kurangiza inshingano zabwo mpuzamahanga zo kohereza Sebatware Marcel mu Rwanda aho kumureka ngo akomeze gukwirakwiza urwango, iterabwoba n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ikinyamakuru La Libre Afrique.be dukesha Iyi nkuru, kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko Minisiteri y’Ubutabera y’u Bubiligi yavuze ko uyu mugabo adashobora koherezwa mu Rwanda “kubera ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi. Byongeye, nta masezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda.”

Nubwo koherezwa mu Rwanda bidashoboka, iyo minisiteri yavuze ko “Ubushinjacyaha bukuru bwafunguye dosiye kuri Marcel Sebatware ndetse hashyizweho umucamanza uzakora iperereza.”

CNLG ivuga ko mu ntangiriro z’umwaka w’1990, Sebatware Marcel yari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora Sima mu Rwanda (CIMERWA) mu yahoze ari Komini Bugarama mu Karere ka Rusizi. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, Perefegitura ya Ruhengeri hamwe n’uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri icyo gihe ariwe Joseph Nzirorera wanamushyize kuri uwo mwanya w’icyubahiro.

Sebatware ni muramu wa General Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w’izari ingabo z’u Rwanda, uyu Nsabimana niwe wasinye inyandiko ibiba urwango yasobanuraga ko abanzi b‘igihugu ari Abatutsi. Ku bijyanye na politiki, mu 1994 Sebatware Marcel yari umuyoboke w’ishyaka CDR.

Ashinjwa ko aho ari mu buhungiro mu Bubiligi, Sebatware ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGi mu Bubiligi, ryashinzwe na Victoire Ingabire Umuhoza.

Sebatware anashinjwa kuba mu bayobozi b’udutsiko tw’iterabwoba twibumbiye mu cyiswe P5 gikomeje intego zacyo zo gukora jenoside no kuyihakana. Ni n’utwo dutsiko tw‘abicanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo kurwana natwo ku butaka bwayo.

Sebatware yaburanishijwe ndetse ahamywa ibyaha bya jenoside n’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda, ku buryo CNLG ivuga ko yakabaye adafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw’abicanyi nka P5.

Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko iyo Sebatware Marcel ataza kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA n’impande zarwo, hari kuboneka umubare munini w’abarokoka kubera ko abenshi mu bahigwaga n’abicanyi bahungiraga mu ruganda nyuma bagasohorwamo bajya kwicwa bimaze kwemezwa na we.