Print

Abari kuri Moto bagabye igitero muri Mali bica abashinzwe umutekano 15

Yanditwe na: Martin Munezero 27 January 2020 Yasuwe: 987

Icyo gitero cyagabwe ahanini mu kigo cya gisirikare cya Sokolo, giherereye mu gace ka Segou kari rwagati mu gihugu cya Mali

Birakekwa ko abagabye icyo gitero ari imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame y’idini ya Islam, Islamic State.

BBC yatangaje ko abantu bitwaje imbunda baje bari kuri za moto, bakica abashinzwe umutekano bari muri icyo kigo, abapfuye benshi biganjemo abapolisi.

Hashize igihe imitwe ishamikiye kuri Islamic State na Al Qaeda igaba ibitero muri Mali no mu karere icyo gihugu giherereyemo.

Umwaka ushize, abandi basirikare 24 biciwe mu Burasirazuba bwa Mali. Mbere yaho nabwo abandi basirikare 54 bari biciwe mu kindi gitero.

Mu gitero cyagabwe kuri iki Cyumweru, ababibonye bavuze ko abo bagizi ba nabi bibye n’ibikoresho bya gisirikare.

Mali yatangiye kwinjira mu bibazo by’umutekano muke guhera mu 2012 ubwo inyeshyamba zitwaza idini ya Islam z’aba-Tuareg zatangizaga intambara yo kwigomeka zigafata imijyi myinshi mu bice by’Amajyaruguru.

Ingabo za Mali zibifashijwemo n’iz’u Bufaransa zigera ku 4500 ndetse n’iza Loni 13 000 babashije kwisubiza uduce twari twigaruriwe n’inyeshyamba.

Ubuzima bw’abaturage benshi bukomeje gutikirira muri iyo ntambara yanageze mu bindi bihugu nka Burkina Faso na Niger.