Print

Ambasade ya Amerika muri Iraq yarashweho Misile 3 muri 5

Yanditwe na: Martin Munezero 27 January 2020 Yasuwe: 8475

Izi misile zarashwe nyuma y’imyigaragambyo yiriwe mu mugi wa Basra yamagana guverinoma iriho kuko itashoboye kuvana ingabo z’America ku butaka bwabo.

Aya makuru yemezwa na Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Adil Abdul Mahdi avuga ko nta byinshi byangiritse gusa ngo harakorwa iperereza, ababigizemo uruhare bahanwe. Uruhande rw’America rwemeje ko nta bantu bakomerekeyemo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iraq iramagana abagabye iki gitero, yongeraho ko bagomba gucunga umutekano w’abadipolomate b’America, abaturage babo ndetse n’ingabo zabo.

Ibikorwa by’ubushotoranyi ku banyamerica muri Iraq birakomeje aho tariki ya 27 Ukuboza 2019, abanya-Iraq bakoze imyigaragambyo, bagaba igitero kuri ambasade y’America na none. Tariki ya 8 Mutarama 2020, ingabo za Iran zihoreraga ku rupfu rwa Gen. Qassem Soleimani zagabye igitero ku birindiro bibiri by’America muri Iraq, iki cyagabwe kuri uyu wa 26 Mutarama ni icya gatatu mu gihe kitarenze iminsi 29.