Print

Perezida Sadate yashimiye APR FC yahanye umuvugizi wayo wibasiye Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2020 Yasuwe: 6849

Abinyujije kuri Twitter ye,Bwana Sadate yashimiye ikipe ya APR FC yaciye umuco wo kudahana,igahagarika uyu muvugizi wayo wabibasiye bikomeye.

Munyakazi Sadate yagize ati “Nk’abahohotewe, dushimiye ubuyobozi bwa APR FC ku cyemezo bwafashe, nubwo Emile yabisabiye imbabazi kandi tukaba twaranamubabariye ariko hari ingamba zagombaga gufatwa.”

Kalinda yahagaritswe na APR FC azira imvugo yakoresheje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’uwitwa Muhawenimana Xavier ufana Rayon Sports ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa Ruhago Fans Group.

Mu mvugo ya Kalinda harimo kwifuza ko Rayon Sports yafatirwa ibihano bikarishye kubera kwikura mu gikombe cy’intwari.

Imvugo ya Kalinda yasembuye abakunzi ba Rayon Sports bigatuma APR FC imuhagarika

Comments

Amaherezo 27 January 2020

Uyu Karinda we aratangaje ibyo yakoze ntibyari bikwiye, nka buriya iyo avuze ngo abantu babihishemo aba ashatse kuvuga iki? icyi ni icyerekana ko urugendo rwo guhindura imyumvire ya bamwe mu banyarwanda rukiri rurerure, Ubuyobozi bwa APR nanjye ndabushimye ko bwakoze igikwiriye gusa mbona bidahagije akwiye no gukurikiranwa na RIB kandi akanegerwa akagirwa inama agasobanurirwa neza gahunda ya Ndumunyarwanda akanerekwa ko imvugo nka ziriya zo kugereranya abantu n’ibikoko ari imwe mu ntwaro yifashishijwe mu Rwanda bakamara abatutsi, ibi na byo bidakumiriwe kare bifite impact iri negative ku mibanire y’abanyarwanda. Munyakazi turakwemera kandi dushyigikiye ibyemezo ufata byo kuzamura Gikundiro.