Print

Kicukiro:Umukobwa wicuruzaga yasanzwe muri Lodge yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2020 Yasuwe: 8266

Ikinyamakuru Bwiza TV dukesha iyi nkuru cyavuze ko ubwo cyageraga ku icumbi (Lodge) uyu mukobwa yari acumbitsemo yanaje gupfiramo ahazwi nko muri korodori/ Giporoso, cyahasanze imbaga y’abantu yari ihashungereye ndetse n’inzego z’umutekano zihari hamwe n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakoraga akazi karwo ari narwo rwaje kuhakura uwo murambo.

Umwe mu baganiriye na BWIZA TV yagize ati “Yatashye nimugoroba amaze gusangira inzoga na bagenzi be.Ataha muri Lodge,bukeye mu gitondo asangwa yapfuye.”

Undi ati “Uyu mukobwa nari muzi n’uw’I Kayonza I Nyagatovu.Duherutse guhura arambwira ngo “tuzatahana I Kayonza ryari?.None nyuze hano nsanga yapfuye.Numvaga ko uwitwa Mami basangiye inzoga ariwe ushobora kuba yaramuroze.”

Abenshi mu bari bamuzi bemeza ko bari bamuzi ku izina rya Karashika akaba ngo yakoraga uburaya muri aka gace ndetse ngo yari afite umwana umwe ariko nta mugabo yari afite.

Umwe mu bari ahapfiriye uyu mukobwa bavuze ko yapfuye urupfu rutunguranye nyuma yo kunywa amata akaruka yarangiza akavuga ko ari kubona muri RDC abantu basa n’umweru.

Ababonye uyu mukobwa ku cyumweru mu ijoro yapfiriyemo bavuze ko saa kumi n’ebyiri yagaragaye ari kunywa inzoga yitwa Kibamba na mitzing ntoya.Bamwe bavuga ko yamenye ikirahuri aryamye mu gitondo asangwa yapfuye.Yari asanzwe akodesha icyumba cya Lodge.