Print

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu kibi umuhungu we yatumye akora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2020 Yasuwe: 8845

Cristiano Ronaldo w’imyaka 34 utarasiba gutsinda igitego mu mikino yose yakinnye muri 2020 yavuze ko yita cyane ku mirire ye ndetse no gukora siporo ariyo mpamvu adahagarika gutsinda gusa avuga ko nk’umukinnyi atagombye kurya Pizza ariko rimwe na rimwe ayisangira n’umuhungu we,Cristiano Jr.

Yagize ati “Ibanga rya mbere n’ukwita ku mubiri wawe,kwitoza,kuruhuka no kurya neza.Nubwo rimwe nsangira Pizza n’umuhungu wanjye ariko ntabwo ari byiza.

Nkunda kurya cyane ibirinda umubiri,imbuto,imboga kandi nkirinda ibirimo isukari.Kurira ku masaha.iyo witoza buri gihe uba ugomba kugaburira umubiri wawe kugira ngo witware neza.”

Ronaldo yahishuye ko akiri muri United yakajije imyitozo kubera ko yari ananutse bituma mu gihe gito abyibuha ndetse agira imbaraga.


Comments

Umuhoza claudine 28 January 2020

Nibyiza pe sport niyambere


Umuhoza claudine 28 January 2020

Nibyiza pe sport niyambere