Print

Hamenyekanye akayabo k’amadolari Kobe Bryant yasize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2020 Yasuwe: 7635

Kobe w’imyaka 41 watazirwaga Black Mamba yari afite ibikorwa butandukanye mu bucuruzi byamwinjirizaga akayabo k’amamiliyoni y’amadolari gusa we yari arajwe ishinga no kwigisha umukobwa we Gianna Basketball akazaba icyamamare muri WNBA.

Bryant yagiranye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa Nike agitangira Basketball,bimufasha kwinjiza akayabo mu myaka 20 yayimazemo akinira Lakers.

Bryant yari afite kompanyi yitwa Bryant Stibel ikora iby’ikoranabuhanga,itangazamakuru n’ibindi, yari afatanyije na nyiri Web.com witwa Jeff Stibel ibarirwa agaciro ka miliyari 2.

Uyu mugabo watabarutse yari afite amashuli yigisha Basketball yari azwi nka Mamba Academies.

Mamba yakoranye n’ibigo bikomeye nka McDonald’s, Turkish Airlines, Sprite, Alibaba Group na Nintendo.

Ibinyamakuru byo muri US bivuga ko Mamba yari afite imitungo ifite agaciro ka miliyari 2 z’amadolari ariko ngo mu buzima bwe yakundaga ibintu 2: umuryango we na Basketball.Yasize umugore we Vanessa n’abakobwa 3.