Print

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagize icyo ivuga kuri Aisha uri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 wafashwe kungufu

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 28 January 2020 Yasuwe: 10011


Uwase Aisha arahatanira kuba Missrwanda
Mukiganiro The Zoom In gitambuka kuri televiziyo y’Igihugu, Uwase Aisha yahishuye uko yafashwe kungufu n’Umukozi wakoraga i Wabo bikamugiraho ingaruka ndetse Agashaka no kwiyahura.

Yagize Ati:Mfite Imyaka 6 nanjye nagize ikibazo cyo gufatwa Kungufu, bingiraho ingaruka cyane kumubiri, kumitekerereze,kuko nari Umwana, Ababyeyi baramvuje ndakira ndetse bihita birangiira aho kuko Ababyeyi bavygaga ko bamvuje kandi nakize ntanini ndwara nakuyemo"

yabajijwe Uwamufashe kungufu nuko byagenze asubiza ko" Yari Umukozi wo murugo, nari mbyutse ndyamye na mama nooneho kuko yari mukuru andusha intege arambwira ngo ninze anyereke Akantu birangira amfashe kungufu"

Abantu benshi ku rubuga rwa twitter bakomeje kunenga no gushima uyu Mukobwa bamwe bakamwita Intwari ko yabashije gutobora akavuga ibyamubayeho, mugihe abandi bo bamwamaganirraga kure ko ari kwishyira hanze.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yahumurije Uwase Aisha imubwira ko ibyo yakoze ari igikorwa cyiza ndetse inakanguria abandi kutajya bahishira ihohoterwa iryariryo ryose.

iti" Wakoze Uwase Aisha kudakomeza guceceka"

Uwase Aisha afite numero 51akaba Ari mubakobwa 54 bahatanira kuzavamo 20 bazerekeza mumwiherero hanyuma hakazavamo umwe uba Nyampinga w’Urwanda 2020 mubirori bizaba tariliki 22 Gashyantare 2020

VIDEO:IBIZUNGEREZI BIHATANIYE IKAMBA RYA MISSRWANDA2020 BAHAWE NUMERO BAZATORERWAHO


Comments

2 February 2020

Niintwari nukuri njyewe ndamushyigikiye.