Print

Isezerano ritangaje Kobe Bryant yari yaragiranye n’umugore we ryashyizwe hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2020 Yasuwe: 12603

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu Bryant yasaga nk’uweretswe ko yari azapfira mu mpanuka y’indege kuko ngo yari yarasezeranye n’umugore we Vanessa ko batagomba kugendana muri Kajugujugu imwe.

Kobe na Vanessa bashyingiranywe bakiri bato mu mwaka wa 2001 ariko ngo nta na rimwe bigeze bakorana urugendo muri kajugujugu kuko ngo bari barabisezeranye.

Ikinyamakuru People yavuze ko Kobe yakundaga cyane umupilote witwa Ara Zobayan wamutwaraga buri gihe muri kajugujugu ye ndetse nawe yaguye muri iyi mpanuka.

Kobe yavuze ko impamvu akunda gukoresha indege ya kajugujugu ari uko ubwo yakiniraga Lakers yakundaga kureba mu kirere ndetse ngo bimufasha kwirinda ubucucike bw’amamodoka menshi aba mu mujyi wa LA.

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna bari bari kumwe muri iyi kajugujugu n’umutoza wa Basketball mu ishuri rya Orange Coast College (OCC), John Altobelli; umugore we, Keri; umukobwa wabo, Alyssa; umutoza wungirije mu ikipe ya Basketball yo ku ishuri rya Corona del Mar, Christina Mauser.

Mu bandi baguye muri iyi mpanuka harimo uwitwa Payton Chester na nyina Sarah Chester; biyongera k’uwari utwaye iyo kajugujugu, Ara Zobayan.

Kobe yasize umugore we Vanessa n’abakobwa batatu barimo Natalia, Bianka na Capri.



Kobe Bryant na Vanessa n’abakobwa babo Gianna na Natalia


Comments

kamegeri 29 January 2020

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.