Print

Abanyarwanda basabwe kuba maso ku cyorezo kidasanzwe cy’inzige cyatangiye gusatira ibihugu bituranye n’u Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 29 January 2020 Yasuwe: 2257

Ni nyuma y’uko mu bihugu bya Kenya, Ethiopia, Eritereya na Sudani y’ Epfo byibasiwe n’ inzige ndetse ngo zikaba ziri gusatira Uganda.

Mu itangazo RAB yashyize ahagaragara yagize iti “Urwego rw’ubuhinzi rugendeye ku makuru agaragaza ko inzige zateye mu karere u Rwanda ruherereyemo, Kubera ko izi nzige zambukiranya imipaka, kandi zikagendera hamwe ari nyinshi cyane, hari igihe zishobora kugera no mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri kubikurikiranira hafi”.

” Ni muri urwo rwego abanyarwanda basabwa gutanga amakuru mu gihe baramutse babonye ibihore bidasanzwe bisa nk’inzige mu mirima yabo cyangwa aho batuye”.

Ibi ngo ni ukugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse ndetse ku gihe.

Inzige ni ibikoko bigenda ari irumbo aho bigeze byona imyaka n’ ibihingwa byose ku buryo aho zigeze zikurikirwa n’ inzara.

Umuryango w’ abibumbye uvuga ko iki kiza cy’inzige kitari cyarigeze kigera kuri iki kigero mu myaka 25 ishize muri Somalia na Ethiopia, ndetse ngo nticyari cyarigeze kigera kuri iki kigero muri Kenya mu myaka 70 ishize.

UN ivuga ko iki cyorezo kizagera no ku bindi bihugu bitari iby’ihembe ry’ Afurika nihatagira igikorwa mu maguru mashya. UN yatanze miliyoni 10 z’amadorali zo guhangana n’iki cyorezo kiri kwibasira imyaka y’ abaturage.

Jens Laerke, umuvugizi w’ibiro bihuza ibikorwa byo kurengera abantu muri UN avuga ko izi miliyoni 10 zidahagije bityo ngo hakenewe andi mafaranga ngo izi nzige ziri kubangamira ubuzima bw’amamiliyoni y’abaturage zikomwe mu nkokora.

Laerke, avuga ko uruzige rumwe rushobora kugenda ibilometero 150, buri munsi rurya ibingana n’uburembere bwarwo, garama ebyiri. Irumbo rito ry’inzige rirya ibiryo byatunga abantu ibihumbi 35 buri munsi.