Print

Musaza wa Nicki Minaj yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera icyaha gikomeye yakoze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2020 Yasuwe: 2724

Jelani Maraj yahamwe bwa mbere n’iki cyaha cyo gusambanya no gushyira mu kaga ubuzima bw’uyu mwana mu Ugushyingo 2017.

Uyu mwana wasambanyijwe yabwiye urukiko muri 2015 ko Maraj yamusambanyaga kenshi iyo umubyeyi we yabaga yagiye ku kazi.

Maraj w’imyaka 41 n’umuvandimwe mukuru w’umuraperikazi Nicki Minaj.Yajuririye iki gifungo ariko urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwe.

Umushinjacyaha yavuze ko DNA za Maraj zasanzwe ku myenda yo kurarana [pyjama] y’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa wafashwe ku ngufu yavuze ko uyu mugabo yamusambanyaga inshuro 4 mu cyumweru ariko ngo hari ubwo yabikuraga kabiri ku munsi ndetse musaza we yemeje ko yabonye uyu Maraj akora ayo mahano.

Kuwa mbere,uwunganira Maraj yasabye ko nibura igifungo cye cyaba imyaka 10 ndetse ko ngo bagomba kujurira byanze bikunze.


Comments

mazina 29 January 2020

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.