Print

Jules Ulimwengu na Sarpong bagiye kugaruka muri Rayon Sports kubera icyorezo cya Coronavirus kiri mu Bushinwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2020 Yasuwe: 3993

Aba bakinnyi bakoze amateka muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize bagatsinda ibitego 36 bonyine, bagiye kugaruka muri Rayon Sports igitaraganya kubera ko ibikorwa byose by’imikino mu Bushinwa byahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyateye iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2020 nibwo ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Bushinwa bwatangaje ko guhera ubu nta gikorwa na kimwe cy’imikino cyemerewe gukorerwa muri iki gihugu kugeza igihe kitazwi, kubera icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga 132 mu gihe bantu ibihumbi 6000 bamaze gufatwa n’iki cyorezo nkuko amakuru abitangaza

Imikino mpuzamahanga igihugu cy’u Bushinwa cyagombaga kwakira muri Gashyantare na Werurwe irimo n’iyo gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka yimuriwe mu bihugu nka; Australia, Taiwan na Thailand.

Ni muri urwo rwego n’abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bakora igeragezwa mu makipe atandukanye yo mu Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bagakomeza gukinira Rayon Sports bafitiye amasezerano.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi babiri bazasubira mu Bushinwa kumvikana n’amakipe yari yabashimye mu mpeshyi y’uyu mwaka barangije shampiyona y’u Rwanda n’igikombe cy’Amahoro.

Ibi birongerera abatoza ba Rayon Sports amahirwe yo guhitamo abahagaze neza kurusha abandi mu busatirizi kuko hagiye kuba guhanganira umwanya hagati ya Jules Ulimwengu, Michael Sarpong, Drissa Dagnogo, Bannen Philippe Arthur, Bizimana Yannick Maxime Sekamana na Gilbert Mugisha.

Inkuru dukesha urubuga rwa Rayon Sports