Print

Minisiteri y’ibikorwaremezo yamaze amatsiko abibaza ku mushinga wo kwagura stade Amahoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2020 Yasuwe: 4087

Mu kiganiro n’itangazamakuru,Minisitiri w’ibikorwaremezo,Amb.Claver Gatete yavuze ko uyu mwaka Stade Amahoro izagurwa ku buryo izava ku myanya ibihumbi 25 ikagera ku bihumbi 40. Iyi minisiteri ivuga kandi ko hazavururwa na Petit Stade nayo igashyirwa ku rwego rwiza.

Amb.Gatete yavuze ko kwagura ibi bikorwaremezo bizasaba ko hazasenywa inyubako y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, ikoreramo Polisi mu Mujyi wa Kigali, Ikigo Nderabuzima cya Remera ndetse n’ibindi bikorwa byose bikikije iki gice ku butaka bwa hegitari 35.

Nk’uko byagaragaye ku gishashunyo cyayo, Stade Amahoro izasakarwa yose ndetse yongererwamo n’imyanya, aho bazayimanura ku buryo imyanya izegera hasi hafi y’ikibuga nkuko stade nyinshi I Burayi zubatse.

Bivugwa ko inshingano zo kuvugurura iyi stade zahawe kompanyi yo muri Turikiya ya Summa yubatse Kigali Arena mu mezi 6 ikayigira akataraboneka.




Minisiteri y’ibikorwa remezo yaganirije abanyamakuru ku mushinga wo kuvurura tade Amahoro na Petit stade wavuzwe guhera umwaka ushize


Comments

kiky mani 29 January 2020

Icyo cyemezo ni kiza,cyane ariko kubwanjye aho gusenya amanzu nkiriya ya Police itaramara ni myaka 10 mwakubaka i Gahanga
murakoze.