Print

Abahagarariye urubyiruko bagaragaje impamvu zituma rutitabira ku bwinshi kwinjira muri politiki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2020 Yasuwe: 1051

Nkuko aba bahagarariye urubyiruko babitangarije itangazamakuru nyuma y’amahugurwa yabahuje na Never againRwanda ikora ubuvugizi mu nzego zitandukanye,abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’itangazamakuru,bemeje ko benshi mu bagize urubyiruko bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo kuba ababahagarariye ku rwego rw’igihugu no mu turere baba batari urubyiruko,ikoreshwa nabi ry’ingengo y’imari yahariwe urubyiruko n’izindi.

Manirareba Cassien uhagarariye urubyiruko muri Gisagara yagize ati “Urubyiruko ntabwo rukunda kwitabira gahunda za Leta kubera ko rwishyizemo ko rwatereranywe,ko kwitabira inama n’ibindi bikorwa bitandukanye bya politiki byinjiriza abayobozi gusa.

Igihe urubyiruko rutarumva ko rugomba kwitabira gahunda zirimo inama,umuganda,biracyagoye ko rwazitabira no kwinjira muri politiki.”

Irankunda Ruth wari uhagarariye urubyiruko mu karere ka Ngororero yagize ati “Inzego nyinshi zifata ibyemezo n’abantu barengeje imyaka y’urubyiruko.Kugira ngo urubyiruko rufate iya mbere mu kuzijyamo bikagorana.Niba inzego nyinshi ziyobora atari urubyiruko biragorana gutinyuka gusa biragenda biza gake gake.”

Iryindekwe Joseph wari uhagarariye akarere ka Nyabihu we yagize ati “Hari bamwe mu bayobozi babwira urubyiruko bati mwe muracyari abana ndetse no mu gutanga ibitekerezo iby’urubyiruko ntibihabwe agaciro nk’ibyabakuze.Urubyiruko turashoboye,nitwe Rwanda rw’ejo ni natwe tuzaruteza imbere.

Umutoni Christine wari uhagarariye urubyiruko rwa Huye yavuze ko urubyiruko ruba rukeneye amakuru aturuka ku nzego zo hejuru ziruhagarariye kugira ngo rurusheho kwisanga neza muri gahunda za Leta no kuzikunda.

Umuyobozi wa Never Again Rwanda mu ishami rishinzwe imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu,Musime Fred yavuze ko urubyiruko rukiri hasi mu nzego zifata ibyemezo.

Yagize ati “Ntabwo urubyiruko ruragera ku rwego rwiza rwo kwitabira kugira uruhare muri politike.Ntabwo hakabaye impamvu zo kwitwaza kuko amategeko y’u Rwanda na politike y’u Rwanda bitanga uburenganzira bungana kuri buri wese mu kugira uruhare muri politike y’igihugu.

Na Nyakubahwa perezida wa Repubulika ahora abikangurira urubyiruko kugira ngo bagire uruhare muri politike y’igihugu cyabo nubwo babigendamo biguruntege.Bavuga ko bafite imbogamizi zirimo ubushomeri,kudahabwa ijambo iyo bagiye mu nama,hakenewe kubaka ubushobozi bw’abayobozi kugira ngo babashe kumva neza uruhare rw’urubyiruko muri politike y’igihugu cyabo kandi binajyane no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

Musime yavuze ko urubyiruko rukeneye kugaragaza inyota yo kujya muri politike,bakitabira gahunda za Leta zirimo kwitabira inama,amatora,n’ibindi.

Uru rubyiruko ruhagarariye urundi rwanenze bamwe muri bagenzi babo bapfusha umwanya wabo ubusa birirwa mu ngeso mbi no kunywa ibiyobyabwenge,kwirirwa mu nzu zikinirwamo imikino y’amahirwe ndetse no gupfusha ubusa inguzanyo bahabwa bakazikoresha ibidakwiriye.

Uru rubyiruko rwavuze ko hari bamwe muri bagenzi babo bumva ko kwitabira gahunda za leta bireba ababyeyi babo ndetse ko badakwiriye kwiteranya bajya muri politiki.

Mu bindi bitekerezo aba bahagarariye urubyiruko batanze nuko hari gahunda Leta yashyizeho kugira ngo zifashe urubyiruko ariko kuzigeraho bibagora aho batanze urugero rwa BDF itanga ingwate ku mishinga itandukanye ariko ngo ibigenderwaho bigora bamwe ntibabashe gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Uru rubyiruko rwavuze ko narwo rwakwishimira kugezwaho gahunda ya Girinka n’izindi zifasha abatishoboye aho guharirwa imiryango n’abakuze.

Benshi mu bagize miliyoni zisaga miliyoni 12 z’Abanyarwanda n’urubyiruko ariyo mpamvu Nyakubahwa perezida Kagame akomeje gahunda yo kuruha imyanya ikomeye mu buyobozi bw’igihugu.


Comments

KAREKEZI 30 January 2020

Kujya muli politike ni bibi.Bihira bake cyane kandi benshi bikabagwa nabi,ndetse bamwe ikabahitana cyangwa bagafungwa.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.