Print

Ally Niyonzima yabonye ibyangombwa bya mbere bimwemerera gukinira Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2020 Yasuwe: 1853

Nkuko perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yabitangarije kuri Twitter ye mu gitondo kuri uyu wa Kane, Ally Niyonzima wagiye muri Oman kuwa kabiri w’iki Cyumweru,yakemuye ibibazo yari afitanye n’ikipe ye ya Al Bashaer bivugwa ko yavuyemo adasezeye yarangiza agasinyira Rayon Sports.

Yagize ati“Nishimiye kubamenyesha ko ibibazo Ally Niyonzima yari afitanye n’ikipe ye bimaze gukemuka, nyuma y’uko ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kohereza Ally muri Oman gushaka ibyangombwa ndetse bugakorana n’abanya Oman banyuranye batuye hano, ubu Ally ikipe yabagamo iramurekuye.”

Iyi kipe yo muri Oman yagaragaje urwandiko ruvuga ko bitarenze muri Kamena 2020 iyi kipe igomba kuba yamaze kwishyurwa amafaranga 3,120 by’amadorali, atakwishyurwa Ally Niyonzima agasubira gukinira muri iyi kipe.

Ally Niyonzima yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6, akazayikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro




Impapuro Ally yahawe zimwemerera kuva muri Al Bashaer


Comments

Brabra 30 January 2020

Ibi ni ibintu byiza cyane. Ally NIYONZIMA ni umukinnyi w’ingenzi ikipe iyo ariyo yose yakenera. Aya ni andi mahirwe aje yiyongera kuri GIKUNDIRO. Ndizera ko noneho ba myugariro ba Rayon nta kazi kenshi bazahura nako kubera ko bazaba bafite igikurankota kizaba kibahagaze imbere. Tumwifurije amahirwe masa mu Ikipe y’Imana. FERWAFA nayo ndakeka ko nta yandi mananiza izazana, byose bikazagenda neza.