Print

Jules Ulimwengu ntazakinira Rayon Sports- Perezida Sadate

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2020 Yasuwe: 5169

Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports yagiranye na Flash FM &TV yavuze ko FERWAFA yababwiye ko kubera iki kibazo cy’indangamuntu Jules Ulimwengu afite,baba bategereje umwanzuro w’ urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Yagize ati “Jules Ulimwengu twamusabye ko yaza mu Rwanda kubera ko hari imikino ya gicuti twifuzaga kumukoresha ariko ntabwo yabitwamereye.Ashobora guhita ajya I Burundi,turacyakurikirana uko bimeze.

Hari iperereza ryatangijwe n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo kirebe niba indangamuntu afite ariyo.Ntabwo twamenya aho iperereza rigeze gusa FERWAFA yatwandikiye itubwira ko kubera impamvu zinyuranye bifuje ko Jules Ulimwengu atahabwa ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda tukareba uko ikibazo cye kizakemuka.”

Sadate yavuze ko kuba hari iperereza rijyana n’ubwenegihugu bahisemo guha umwanya iki kigo kigakora iperereza neza.

Perezida Sadate yavuze ko Sarpong we arwaje nyina umubyara yabasabye uruhushya gusa azagaruka vuba agakomeza akazi ke.

Ku bijyanye n’umuterankunga,Sadate yavuze ko bakomeje ibiganiro na SKOL ariko bategereje ikindi cyumweru kugira ngo bamenye umwanzuro wayo.

Hari Kompanyi 3 zirimo na AZAM zifuza kuba abaterankunga bakuru ba Rayon Sports nkuko Sadate yabitangaje gusa bababwiye ko batasinyana amasezerano n’undi muntu hakiri uwo bari gukorana bityo bakwiriye gutegereza ibiganiro bikarangira.

Sadate yavuze ko bamaze kumenyesha SKOL ibyo bifuza bategereje kureba niba izemera kongera ibyo yatangaga mu ikipe.

Sadate yavuze ko Dagnogo azabona ibyangombwa byose kuri uyu wa Gatanu,Arthur nawe ngo biri hafi. We na Ally Niyonzima bashobora kubibona mu cyumweru gitaha.

Ku bijyanye n’umutoza mukuru ,Sadate yavuze ko nta baruwa ya FERWAFA bakiriye ibasaba gushaka umutoza ufite ibyangombwa bisabwa nkuko byavuzwe gusa ngo baracyashaka umutoza w’umuhanga bazatangariza abafana mu minsi iri imbere.

Sadate yavuze ko nubwo Iranzi yasinye amasezerano mu ikipe yo mu Misiri,bataramurekura kuko ngo kugira ngo bifuza ko iyi kipe yagira icyo ibaha mu rwego rwo kugira ngo imutizwe.


Comments

TUYESENGE CERESTIN UMUFANA WAREYOSIPOR BYUMWIHARIKO 5 February 2020

MUJYE MUMPA AMAKURU YAREYOSIPOR