Print

Carine Umwiza umugore wa Ally Soudy yashyize hanze amafoto aca amarenga ko akuriwe, arenda kwibaruka umwana wa gatatu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 January 2020 Yasuwe: 5343

Aba bombi bagiye kwibaruka umwana wa gatatu, nyuma y’uko bamaze imyaka 17 bari mu rukundo rw’akadasohoka.

Ally Soudy yaatangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yifashishije ifoto igaragaza umugore we Carine Umwiza Warris ko atwite inda y’imvutsi.

Yifashishije ururimi rw’icyongereza,Ally Soudy yagize ati: “Mbega Malayika mwiza!..(ashyiraho udutima twinshi)…Uri umugisha nahawe na Nyagasani;”

Aba bombi baherukaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 bamaze mu Rukundo dore ko bahuye mu mwaka wa 2002 ubwo bigaga ku kigo cya Groupe Scolaire APAPEC Murambi aho uyu mugabo ndetse n’umugore we bize ariko kandi banafite amateka yihariye mu Rukundo rwabo.

Mu kwizihiza imyaka 8 bamaze babana nk’umugore n’umugabo, umwaka ushize tariki 19 Ugushyingo 2019 aba bombi baje mu Rwanda ndetse banasura aho bize, bongera kwiyibutsa ibihe banyuzemo bateretana.

Muri urwo rugendo bari baherekejwe n’abana babo babiri, barimo umwana wabo w’imfura Ally Warris Umwiza, n’undi mwana wa kabiri Ally Gia Kigali U ndetse n’abo mu miryango yabo.

Ally Soudy yemezaga ko muriyo myaka yose amaranye na Carine Umwiza Warris atigeze acika intege mu rukundo amuha, rwanatanze umusaruro w’umwana wa Gatatu bateganya kwibaruka.

Mu bigaragarira amaso, umugore wa Ally Soudy utwite inda y’imvutsi ashobora kwibaruka mu gihe cya vuba cyane.