Print

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kimuye umunsi ntarengwa wo kwishyuriraho imisoro

Yanditwe na: Martin Munezero 30 January 2020 Yasuwe: 1681

Byari biteganyijwe ko umunsi ntarengwa wo kumenyekanisha iyi misoro ari tariki 31 Mutarama 2020, itangazo ryashyizwe ahagaragara riza rivuga ko uyu munsi wimuriwe ku itariki ya 29 Gashyantare 2020.

Iki kigo cyakomeje cyibutsa abafatanyabikorwa bacyo ko bashobora kumenyekanisha iby’iyi misoro bifashishije uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Cyabashishikarije kandi ko bashobora kubikora kare batabanje gutegereza umunsi wa nyuma. Ukeneye ubundi busobanuro ashobora kwiyambaza umurongo utishyurwa iki kgo gikoresha ariwo 3004, agahabwa ubusobanuro bw’imbitse.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara, nyuma yo gushyirwaho umukono na komiseri mukuru Bwana Bizimana Ruganintwari Pascal.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara