Print

Burundi: Abanyamakuru ba Iwacu bakatiwe gufungwa imyaka isaga ibiri n’ihazabu ya miliyoni FBU

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2020 Yasuwe: 1990

Me. Clement Retirakiza, umwunganizi w’aba banyamakuru yabwiye BBC Gahuzamiryango ko batunguwe n’icyemezo cy’urukiko.

Térence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa, Egide Harerimana, Christine Kamikazi n’umushoferi wabo Adolphe Masabarakiza, bashinjwa "ubufatanyacyaha mu guhungabanya umutekano w’igihugu".

Aba bafashwe mu kwezi kwa cumi bagiye gutaara inkuru y’igitero cy’inyeshyamba mu majyaruguru y’u Burundi bahakanye ibyo baregwa bavuga ko bafashwe bari mu kazi kabo.

Bwana Retirakiza avuga ko ntacyo yavuga ku byemezo by’uru rukiko rwa Bubanza kuko atarabona inyandiko y’urubanza ngo amenye ingingo bashingiyeho babakatira icyo gifungo.

Avuga ko uko byagenda kose bazajuririra uyu mwanzuro w’urukiko kuko bumva udakwiriye.

Mu kwezi kwa 11 Bwana Antoine Kaburahe yari yabwiye BBC ko aba banyamakuru nta kidasanzwe bakoze uretse kujya gutara inkuru aho yabereye nk’uko bikorwa mu mwuga wabo.

Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi yavuze ko aba banyamakuru badafunze kubera umwuga wabo ahubwo bafunze kubera ibyaha baregwa.

Mu byumweru bibiri bishize, inteko ishinga amategeko y’ubumwe bw’uburayi yamaganye "gutera ubwoba, guhohotera no gufunga nta cyaha kigaragara abanyamakuru, abaharanira agateka n’abanyapolitike batavuga rumwe na leta mu Burundi."

Kuri ibi, Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida Petero Nkurunziza, yanditse kuri Twitter ko "iyo nteko icyeka ko u Burundi bukiri igihugu gikoronijwe n’ibihugu by’iburayi".