Print

Burundi: Nyabenda wari wizeye kuzahagararira CNDD FDD mu matora ya Perezida yaguye mu gihombo cy’ibirori byo kwishimira insinzi yari yateguye ntibimuhire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2020 Yasuwe: 11410

Nkuko amakuru aturuka I Burundi abitangaza, Pascal Nyabenda,uyobora inteko ishinga amategeko mu Burundi,yari yizeye ko ariwe uratoranywa kuzahagararira ishyaka CNDD FDD mu matora ya perezida ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020 ariko byarangiye akubise igihwereye.

Bivugwa ko ku munsi w’amatora,Bwana Nyabenda yari yamaze kwishiramo ko atorwa ndetse akaba yari yateguye ababyinnyi bo kumubyinira ku Cyumweru taiki ya 26 Mutarama 2020 ubwo habaga amatora ya CNDD FDD.

Mu rugo iwabo aho akomoka I Bubanza,Nyabenda ngo yari yararitse abantu ngo baze kwishimana nawe ndetse abasaba no kwenga inzoga ariko byarangiye atsinzwe.

Kugeza ubu,uyu munyapoitiki ngo ari mu gahinda kenshi kuko yananiwe kwakira ko mugenzi we Gen.Evariste Ndayishimiye yamutsinze kuri uyu mwanya ukomeye mu ishyaka.

Gen. Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52, wavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega mu mwaka wa 1968 niwe watowe mu nama idasanzwe y’abarwanashyaka ba CNDD FDD yabaye ku cyumweru gishize.


Comments

Kamayirese 31 January 2020

Abo babyina mbere umuziki utaratangira binyibukije abari bishyize mu myanya ngo bahiritse Peter Nkurunziza bamwe champagnes bazujuje ngo bari buze kuzituritsa mu ntsinzi.Bararize na nubu sinziko bari bahora.


Polo 31 January 2020

Uyu na we arizize, ni gute ubyina mbere y’umuziki???? cyakora no mu Rwanda iyo amatora yegereje hari ababa bishyize mu myanya yewe bakaba banimuka bakava mu Ntara bakaza iKigali ngo bagiye kuba ba Depite, hanyuma bigahinduka ku munota wa nyuma bagaseba, ni byiza gutegereza kugeza final irangiye. umuntu ubyina mbere y’umuziki n’ubundi yakoreka Igihugu.