Print

Umupfumu ukomeye yishwe n’inzoka ya Cobra ubwo yarimo kuyikinishirizaga imbere y’abantu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2020 Yasuwe: 11720

Uyu mupfumu yahamagaye abantu bo mu gace atuyemo ngo abereke imyiyereko ye n’iyi cobra,birangira imuhindutse iramuruma ubumara bwayo buhita bumwica.

Uyu mupfumu yari amaze igihe kinini abitse iyi nzoka nk’umuti ariko umutima umugira inama yo kwereka abaturanyi iyi nzoka niko kubahamagara ngo aze kubereka itungo rye.

Norjani yakinishije iyi Cobra ari guseka irangije iribamba iramuruma rubanda ubwoba rurabataha kugeza ubwo yaje gupfa.

Iyi nzoka ya metero 5 yarumye uyu mugabo ukuboko hanyuma abatabazi baza kwirukana abaturage bari bashungereye aho kumutabara bifatira amashusho bari guseka.

Nkuko amashusho yashyizwe hanze abigaragaza,nyuma y’aho iyi Cobra irumye uyu mupfumu,yakomeje kuyikinisha imuruma no mu maso.

Uyu mupfumu yanze kwivuza kugeza ubwo yaje kurwara araremba nyuma y’amasaha 2,ajyanwa kwa muganga bamutera imiti ivura ubumara bw’inzoka itagize icyo imumarira kuko yahise apfa nijoro.Ubumara bwari bwakwiriye umubiri wose wa Norjani.

Abagize umuryango wa Norjani barakaye bahita baca umutwe iyi nzoka mu rwego rwo kuyirukanamo imyuka mibi yatumye irya shebuja.

Umukuru wa polisi mu gace ka Pak Utan uyu Norjani yari atuyemo witwa Dede Hasanudin,yavuze ko yari azwiho gutunga no gukinisha inyamaswa z’inkazi ndetse ngo yakundaga gukinishiriza inzoka z’ubumara imbere y’abaturage.

Yagize ati “Nibyo koko Norjani cyangwa Nek Tadong yapfuye yishwe n’inzoka.saa 6:30 yajyanwe ku bitaro bya Menjalin ariko amazi yari yarenze inkombe.Umuryango we wishe iyo nzoka yamuriye.Yari azwiho gutunga inyamaswa z’inkazi zirimo na za cobra.





Cobra yishe umupfumu bayica umutwe


Comments

hitimana 31 January 2020

Buriya yagirango abantu bamwemere,hanyuma abakiliya be biyongere,bajye bamuha .Ni kimwe na Pastors bajya bakora ibintu nk’ibi kugirango abayoboke biyongere.Muribuka pastors bajya bashaka kwigana Yesu,bagerageza kugenza hejuru y’amazi bakagwamo bagapfa.Muribuka pastor wo muli Kenya wuriye igiti,akabwira abantu ko agiye kuguruka akajya mu ijuru.Yarasimbutse yitura hasi arapfa.
Baba Abapfumu,baba Pastors,ni Satani ubakoresha.Nta muntu muzima wakora ibintu nk’ibi.Ariko icyo bahuriraho nuko bose baba bashaka ifaranga ry’abayoboke.


Brabra 31 January 2020

Uyu mugabo ntiyakagombye kuririrwa kuko niwe wiyishe. Gukinisha inyamaswa azi ko yica, yanamuruma agakomeza kwiyemera kugira ngo rubanda rurusheho kumwita igihangange!!! Ni ubujiji bukabije. Iyo ajya kwa muganga ikimuruma ukuboka yashoboraga gukiza amagara ye. Ariko ndabona anakuze, ubanza ubuzima bwo kw’isi yaramaze kubuhaga yashakaga gucika imiruho yo mu isi. Umuryango asize ukomeze kwihangana.


Polo 31 January 2020

Yewe uwiyishe ntaririrwa! icyakora ibi bintu birimo ubujiji bukabije!


30 January 2020

Eeeeh! Yikozeho ,yagiraga ngo ni petit frere wee!¤ apuu


Jado 30 January 2020

Eeeeh! Yikozeho ,yagiraga ngo ni petit frere wee!¤ apuu


30 January 2020

Eeeeh! Yikozeho ,yagiraga ngo ni petit frere wee!¤ apuu


30 January 2020

Eeeeh! Yikozeho ,yagiraga ngo ni petit frere wee!¤ apuu