Print

Umugabo yakubise mugenzi we amukura amenyo amuziza gushaka kumutwarira umukunzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2020 Yasuwe: 3013

Uyu mutezi w’ibiraka yabonye uyu mucuruzi ari kwiyegereza uyu mukobwa yihebeye niko kuzabiranywa n’uburakari aramufata aramukubita kugeza ubwo yamukuye amenyo.

Nkuko babitangaje mu rubanza rwabereye mu rukikorwa Makadara kuri uyu wa Kane , umugabo witwa Jackson Gichu yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukura amenyo uwitwa Calvin Mukhwana amuziza ko yamubonye ari gutereta umukunzi we kuwa 30 Ugushyingo umwaka ushize.

Mukhwana yavuze ko atigeze atekereza gutereta umukunzi wa Gichu ahubwo yagiye mu kabari k’ahitwa Donholm abona umukobwa wari wicaye wenyine, ahitamo kumwegera ngo baganire aribwo uyu mugabo mugenzi we yaje nk’iya gatera atangira kumukubita amushinja ko yamusohokaniye umukunzi.

Mukhwana yabwiye urukiko kuwa kane ko yasanze uyu mukobwa ari kurebera umukino wa Liverpool na Chelsea muri aka kabari batangira kuganira kuko bari bahuriye ku gufana Chelsea aribwo uyu Gichu yaje atangira kumuniga no kumukubita amukura amenyo yo hejuru.

Uyu mugabo yafunguwe by’agateganyo atanze ibihumbi 200 KSH ndetse ngo ashobora gutanga ayandi 100,000 yo kugira ngo atajya muri gereza.Urubanza rw’aba bombi ruzasomwa kuwa 25 Gicurasi uyu mwaka nkuko Nairobi News yabitangaje.