Print

Burundi: Imodoka 8 zahiye zirakongoka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2020 Yasuwe: 4357

Mu mujyi wa Bujumbura kuri station Kobil aho bacururiza lisansi mu Kamenge, haraye hadutse umuriro utwika amamodoka umunani arimo 4 ya Hiaces, 1 ya Jeep, n’amavatiri 3.

Muri uyu muriro nta muntu n’umwe wahasize ubuzima uretse ibi bintu by’agaciro byahiye birakongoka harimo n’amatiyo 2 yatangaga lisansi.

Ubuyobozi bushinzwe ibijyanye no gutanga lisansi muri miniiteri yita ku bijyanye n’ibijyanye n’amazi n’ibikomoka kuri petrol, yasohoye itangazo rivuga ko bibujijwe guhagarika imodoka yaba ku manywa cyangwa nijoro, iruhande rw’ama station atanga lisansi, kuva kuri uyu wa 31 Mutarama 2020. Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntiramenyekana.