Print

Umukobwa w’umuherwe Bill Gates w’imyaka 23 yegukanwe n’umwarabu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 January 2020 Yasuwe: 9114

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yasohoye amafoto ahoberanye na Nassar bari mu gace k’urubura yambaye impeta y’urukundo ikozwe muri diamond, bari bamaze imyaka 4 bakundana.

Jennifer yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Nayel Nassar yamutunguye ubwo yamwambikaga impeta mu birori byabereye ahantu hihariye kandi hafite igisobanuro.

Ati “Niteguye kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose, duseka kandi dukundana by’intangarugero.” Nayel Nassar we yavuze ko Jennifer asobanuye buri kimwe cyose mu buzima bwe.

Yagize ati “Yavuze ‘Yego’. Ndiyumva nk’umugabo w’umunyamahirwe kuri iyi Isi kuva ubu. Jennifer uvuze buri kimwe mu buzima bwanjye ntashobora gusobanura.”

Uyu mukobwa wa Bill Gates yavukiye ahitwa Medina mu Mujyi wa Washington. Yasoje amasomo ye mu bijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Stanford, bose bize muri kaminuza imwe kuko na Nassar w’imyaka 28 ari gushakisha impamyabumenyi mu bijyanye no gucunga imari muri Kaminuza ya Stanford.


Comments

mazina 31 January 2020

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.