Print

Hashyizweho igihembo ku muntu ushobora gutabara ingona imaze imyaka 4 yarahezwemo n’ipine rya moto [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2020 Yasuwe: 30276

Iyi ngona ireshya na metero zisaga 4 yo mu mugezi wa Palu ko muri Central Sulawesi muri Indonesia, yahuye n’uruva gusenya muri 2016,ubwo ipine ryazaga rikayicomekamo bikarangira riyihezemo.

Mu mwaka wa 2018,iyi ngona yarokotse incubi ya Tsunami yateye muri iki gihugu ariko imaze igihe ihumeka nabi ndetse itamerewe neza kubera iyi pine yayinjiriye.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku nyamaswa muri Indonesia witwa Hasmuni Hasmar yatanze itangazo muri iki cyumweru avuga ko bakeneye umuntu w’intwari utabara iyi ngona bananiwe gukuramo iri pine ndetse ngo uburyo bwose bagerageje bwaranze.

Yagize ati “Igihembo gishimishije kizahabwa uzabasha kurokora iyi ngona ibangamiwe n’ipine.

Nubwo atatangaje ingano y’amafaranga azahabwa uzatabara iyi ngona,Bwana Hasmuni Hasmar yavuze ko batifuza ko umuntu utari inararibonye mu kubana n’inyamaswa yaza gusaba aka kazi kuko bishobora kumukurira akaga.

Uyu mugabo yavuze ko basabye abantu kwirinda gukinira hafi y’iyi ngona kuko ngo umujinya iterwa n’iri pine ishobora kuwubatura.

Mu mwaka wa 2018,uwitwa Muhammad Panji yagerageje kuvana iyi pine muri iyi ngona biranga haza irindi tsinda rigerageza kuyitega inkoko ngo ize ku butaka bayikuremo iyi pine yanga kuza ariyo mpamvu hatanzwe itangazo ngo uwabishobora aze akorera amafaranga.

Umubiri w’iyi ngona uragenda ukura ariyo mpamvu abashinzwe kwita ku nyamaswa bafite ubwoba ko mu minsi mike iri pine rishobora kuyiniga.Ikibabaje nuko ushobora kumara kuyikuramo iyi pine ikakurya.





Comments

4 February 2020

Barashukana


Biso na biso 2 February 2020

Muri njinji. Iyi ngona bashobora kuyirasa imiti iyisinziriza bakayivanamo iyo pine. Abantu bashaka na biki?


Biso na biso 2 February 2020

Njywe numva muri injinji. Iyi ngona bashobora kuyirasa imiti iyisinziriza bakayivanamo iyo pine. Abantu bashaka na biki?


Iriyazimana Pascal 1 February 2020

Nibavuge ibihembo abahinga mwiriwe ikashi ntabujinga ,umuti w’ingona uri kuriyo nyene ntahandi bawamura,


Ndacyayisenga Edson 1 February 2020

Yahita ikurangiza


karimu 1 February 2020

aha abazishinzwe sebo biyikuyemo, ibwo ingona nayo igiye guhitana ubuzima bwanaturage ngo bagiye kuyitabara, yewe nuko atari murwanda ngo ibamare,


Bebe 31 January 2020

Bazashaje uwitwq Matt niwe ubizi kabisa no kuri facebook abaho.Gusa ikibazo ntibabona ayo bamuhemba


Bebe 31 January 2020

Nuko arabaswa bajashake uwitwa Matt no kuri fcbk abaho gusa ntibabona ayo bamuha pee