Print

Kinshasa:Abakobwa biga muri kaminuza bahawe gasopo ku myambaro biyambikaga

Yanditwe na: Martin Munezero 1 February 2020 Yasuwe: 5185

Iri bwiriza riri mu itangazo ryashyizwe hanze na Mwalimu Ular tariki ya 27 Mutarama 2020, rivuga ko bagomba kwambara amakanzu ndetse n’amajipo arenga ku mavi. Indi myenda irimo iciyeho (dechiré), amakabutura ndetse n’indi myambaro yo gukorana imyitozo ngororamubiri, ndetse n’imyenda yose igaragaza imiterere y’umubiri ntiyemewe.

Uretse no muri UNKIN, muri bimwe mu bihugu hagiye habamo impaka ku myambarire bavuga ko itajyanye n’umuco wabyo. Iyo izamo imigufi, amapantaro n’amakabutura ku bakobwa, imyenda iciyeho ndetse n’igaragaza imiterere y’umubiri gusa ibyo byose bikavugirwa ku bakobwa.

Bamwe bemeza ko iyi myambaro nta cyo itwaye cyane ko bibaho ko umuco winjira mu wundi, mu gihe hari ababifata nk’amahano. Abemera iyi myambarire babifata nko kujyana n’ibigezweho, ndetse bizera ko abatayemera, imyumvire yabo izagenda ihinduka, babimenyere.


Comments

karekezi 1 February 2020

Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Naho abumvira Imana,izabazura kuli uwo munsi,Ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.