Print

Perezida wa FIFA yatanze igitekerezo cyuko CAN yajya iba buri myaka 4

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2020 Yasuwe: 869

Yabivugiye i Rabat mu murwa mukuru wa Maroc ku munsi w’ejo ubwo yatangazaga icyerekezo cyo “gushyira umupira w’amaguru w’Afurika ku rwego rwo hejuru ku isi”.

Hari mu nama yibanda ku iterambere ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru n’ibikorwa-remezo muri Afurika.

Yabwiye abitabiriye iyo nama ati: “Ntanze igitekerezo cyuko igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyajya kiba buri myaka ine”.

Perezida wa FIFA yongeyeho ati: “CAN ivamo inyungu iri hasi ho inshuro makumyabiri ugereranyije n’iva muri Euros. Gukina CAN buri myaka ibiri, ibyo ni ikintu cyiza ku bijyanye n’ubucuruzi? Ibyo byateje imbere ibikorwa-remezo? Mutekereze ku kuba mwajya mushora iyo mari buri myaka ine”.

CAN itaha izakinirwa muri Cameroun mu mwaka utaha wa 2021, kandi izongera kujya ikinwa mu kwezi kwa mbere no mu kwa kabiri, nkuko byari bimeze mu ntangiriro.

Mu mwaka ushize, CAN yakiniwe mu Misiri yabaye mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi, ibintu byari bibaye ku nshuro ya mbere, ndetse iragurwa ikinwa n’amakipe 24.

Inkuru ya BBC