Print

Visi Perezida wa APR FC yanenze abanze kwitabira igikombe cy’Intwari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2020 Yasuwe: 3506

Afande Mubaraka yatangaje ko bitari bikwiriye ko Rayon Sports yanga kwitabira iri rushanwa kuko icyari kigamijwe kwari ugutanga ubutumwa bwo gushyigikira intwari z’u Rwanda no gushishikariza abantu kuba intwari.

Yagize ati “Mu byukuri ntabwo byatunejeje ko hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bashobora kuba barirengagije inyito y’iri rushanwa… ubutwari kandi ubutwari buraharanirwa bikura muri iri rushanwa.

Ubutaha abanyarwanda bose dukwiye guharanira ubutwari dushimira abitabiriye bose…Twebwe hari ibyishimo tubonera ku kibuga ariko hari n’ubutumwa bw’ubutwari bwagiye butangirwa ku kibuga”.

Maj. Gen. Mubarak Muganga yavuze ko bishimiye ko ikipe yabo yatwaye iki gikombe ku nshuro ya 3 ariko avuga ko niyo batari kugitwara bari kugenda bishimye kubera ko icyo baharaniraga ari ukwizihiza icyo intwari z’u Rwanda zagejeje ku Rwanda.

APR FC yisubije igikombe cy’Intwari nyuma yo kunganya 0-0 na Kiyovu Sports mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro.

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari n’amanota 7 na sheki ya miliyoni 6, Police FC irangiza ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 ihabwa sheki ya miliyoni 3, Kiyovu Sports yagize amanota 4 na sheki ya miliyoni 2 mu gihe Mukura Victory Sports yatashye nta nota na rimwe yahawe miliyoni 1.

APR FC yatangaje ko amafaranga aya mafaranga batsindiye angana na miliyoni esheshatu bayahaye abakinnyi ngo bayagabane.


Comments

Kaka 3 February 2020

Ajye avuga ikipe ye ikipe ya Rayon ifite uburyo iyobowe kdi irigenga, so ifite rero uburenganzira bwo kujya mu irushanwa iri n’iri cg ntirikine.


Amaherezo 2 February 2020

Dore igituma umupira w’uRwanda udatera imbere, abanyamuryango ba FERWAFA barahabwa service mbi bakayanga uwitwa umuyobozi unakomeye mu rwego rw’Igihugu akaza agashyigikira ko service mbi ikomeza gutangwa akiha kunenga abagaragaje ibitagenda, ntabwo bizashoboka.


Fayi 2 February 2020

Yamaze! Patriot yo muri basket ball yayinenze na yo ko yikuye mu irushanwa? Ikipe abereye umuyobozi ari yo APR . ubushize ko yari igiye kuryikuramo yayinenze iki? ibyo yasabaga ntibyubahirijwe? abakinnyi ba APR ntibakinisha umupira amaguru 2 nk’abay’andi makipe? ntibakitwaze umwambaro bambaye ngo batekereze ko hari uwishimira serivise mbi!


Juvens 2 February 2020

Mwakoze cyane mfura zacu guhatana kugeza ku Gikombe. Naho Kigwari FC ikomeze ikomeze itiku.


Seth 2 February 2020

Harya ngo aho kwitabira iryo rushanwa nibatemera ko ikinisha abakinnyi bayo badafite ibyangombwa ngo bahitamo gushakisha imikino ya Gishuti cg bakazindukira mû myitozo ? (Iri n’ijambo ry’umuvugizi wa Gasenyi yahaye imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda mutagirango ngo n’itiku) erega nta muryango ubura ibigwari


Kakule 2 February 2020

Uguhitamo kumara ipfa. Bamwe bahitamo kuba intwari abandi bagahitamo ubugwari. Rero abahisemo gushigikira ubugwari nababwira iki.gusa rero icyanshimishije n’uko hari bamwe muba Rayons babajwe n’imyanzuro yafashwe n’abayobozi babo. N’ikimenyimenyi nyuma gato y’umwanzuro basohoye itangazo zibyifuzo byazo. Ibyifuzo byose birimo ko usibye amarushanwa ateganya na FIFA’CAF’CECAFA andi marushanywa bagomba kujya bahitamo ubahagararira mw’itegurwa yayo. Iyo myanzuro kandi ngo igomba gukurikizwa kuva nono 02/02/2020.


kalisa 2 February 2020

Byari kuba byiza iyo Rayon Sports yitabira irushanwa ry’ubutwari. Gusa ariko nanone Si umuyobozi w’Ikipe APR wari kunenga Rayon Sports. Biriya ni ukurenga imbibi. Ijambo nka ririya ryavugwa n’abateguye irushanwa cyangwa abandi bayobozi b’igihugu.

Ku rundi ruhande iyo irushanwa rigendera Ku mabwiriza adatanga ubwinyagamburiro, Ku buryo kuryitabira byateza ikipe igihombo, umwanzuro ni ukutarijyamo. Gutegura irushanwa bitwara arenze 6m z’igihembo gikuru. Ntiwakinisha abarwayi ngo ni ukugirango ushimishe rubanda.

Ahubwo bibe isomo. CHENO imara amezi 12 izi ko izakoresha irushanwa. Kuki iby’amategeko n’imyiteguro bitanozwa kare hagategerezwa ukwezi kwa nyuma?

Nizere ko uwanenze Rayon atabikuririza ngo...