Print

Abantu 20 muri Tanzania bapfiriye mu rusengero babyiganira ’amavuta y’umugisha’

Yanditwe na: Martin Munezero 2 February 2020 Yasuwe: 1499

Perezida wa Tanzania,John Pombe Magufuli yunamiye abantu 40 barimo abagera kuri 20 bapfiriye mu mubyigano wo kurwanira amavuta y’umugisha yari anyanyagijwe ku butaka n’umuvugabutumwa Boniface Mwamposa.

Mu materaniro yo kuri uyu wa Gatandatu yabereye ahitwa Moshi muri Tanzania,uyu muvugabutumwa Mwamposa yanyanyagije aya mavuta y’umugisha mu makirisito barwanira kuyatoragura hasi ku butaka ariho havuye uyu mubyigano wapfiriyemo abagera kuri 20 nkuko ikinyamakuru Citizen cyo muri iki gihugu kibitangaza.

Nkuko itangazo rya Magufuli ryo kuri iki cyumweru taliki ya 02 Gashyantare ryabitangaje,abandi bantu 20 bishwe n’imvura ikomeye iri kugwa mu gace kitwa Lindi.

Uyu mubyigano wo mu rusengero watangiye ubwo uyu Mwamposa wiyita intumwa y’Imana “Apostle” yapurizaga amazi yise ko ari ayera mu rusengero,abantu babyigana barwanira kuyatora kugira ngo bakire uburwayi bwabo.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye AFP ati “Intumwa y’Imana Boniface Mwamposa yamenye amazi year ku butaka barayarwanira.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Simon Sirro yavuze ko abandi bantu 16 bakomerekeye muri uyu mubyigano ndetse uyu muvugabutumwa Mwamposa yatawe muri yombi kugira ngo asobanure ku by’uru rupfu rw’aba bantu.

Perezida Magufuli yavuze ko uku gupfa kw’abantu guteye agahinda anasabira imiryango yabo ati “Nihanganishije aba banya Tanzania bapfuye.”


Comments

karekezi 2 February 2020

Ibi byerekana ko abantu benshi bajya gusenga baba bashaka imigisha aho gushaka Imana.Pastors nabo bamenye iryo banga,bigatuma bakoresha amayeri yo kwifatira abayoboke,kugirango babarye amafaranga.Muzumve iyo babasengera,bababwira ko babasengera kugirango birukane Umwaku,Inyatsi,etc...Ubundi bakababwira ko babasengera bakazabona akazi keza,Visas,Imodoka,Inzu,etc...Ubu bavumbuye andi mayeri.Bababeshya ko babaha AMAVUTA cyangwa AMAZI y’umugisha.Bigatuma Abayoboke babaha amafaranga menshi.Umuntu wese wiyita umukozi w’Imana kandi arya amafaranga y’abantu,aba ari "umukozi w’inda ye" nkuko bibiliya ivuga muli Abaroma 16,umurongo wa 18.Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu,nkuko we n’Abigishwa be babigezaga.