Print

Inkwano zihenze zatumye umusore atera indobo umukobwa biteguraga kurushingana

Yanditwe na: Martin Munezero 2 February 2020 Yasuwe: 5928

Benshi mu basore, cyane cyane abatifite cyangwa se abifite mu rugero, usanga bibaza ukuntu ubukwe bushobora guhenda kuri iki kigero, ibi akaba ari byo abasore benshi basigaye babona ugasanga baravuze ngo “Si ugutangwa kw’inkwano ahubwo byaba ari ukugurishwa k’umukobwa.”

Si mu Rwanda gusa, nkuko tugiye kubibagezaho, no mu bindi bihugu byo muri Afurika usanga dusangiye iki kibazo, nk’uyu musore Anderson wo mu gihugu cya Nigeria wahisemo gutandukana nuwo yihebeye bendaga gukora ubukwe, ariko kubera nawe yaciwe inkwano zihenze cyane, zirenze ubushobozi bwe atakwibonera, ahitamo kuvanamo ake karenge.

Ikinyamakuru Ghpage cyo muri Ghana cyabonye iby’igiciro gihenze uyu musore yaciwe, bigaragaza ko uyu musore yagombaga gutanga ibihumbi 150.000 by’amafaranga yo muri Nigeria bigahabwa nyina w’umukobwa wenyine, hiyongereyeho n’ibindi byinshi aho urutonde ari rurerure.

Irebere hano urwo rutonde rugaragaza ibintu uyu musore yasabwe kugirango ashobore kwegukana umukunzi we burundu, urutonde rwamuciye intege bigatuma ahitamo kubivamo agatera indobo uwo yari yarihebeye.

uku guterwa indobo k’umukobwa kwagaragaye mu kiganiro uyu musore Anderson yagiranye n’umukunzi we B, aho uyu musore yerurire uyu mukobwa amubwira ko adashobora kuzabana na we bitewe n’inkwano zihenze ari kwakwa. Ikindi yakomeje avuga ko bitaba ari ukumukwa ahubwo ari kubona umuryango we waba uri kumumugurisha.

Iki nicyo kiganiro umusore n’uyu mukobwa bagiranye