Print

Juventus yiyemeje gutanga akayabo itaratanga mu mateka yayo kugira ngo ibone umukinnyi wo mu Bwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2020 Yasuwe: 9542

Ikipe ya Juventus yiyemeje kugura uyu myugariro kugira ngo izibe icyuho gishobora kuzasigwa na Chiellini umaze gukura.

Juventus irashaka kurekura izi miliyoni kuri Van Dijk mu mpeshyi nyuma y’igihe kinini yari imaze idashora cyane ku isoko.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko uyu myugariro ashobora guhindura ikipe igihe cyose yaba afashije Liverpool gutwara Premier League uyu mwaka.Yageze muri Liverpool aguzwe miiyoni 75 z’amapawundi.

Van Dijk wafashije Liverpool gutwara Champions League, Club World Cup na Super Cup ubushize,amaze igihe kinini ari ku rwego rwo hejuru ariyo mpamvu aya makipe y’ibigugu yatangiye kumugereka akayabo.

The Sun yavuze ko umwe mu bayihaye amakuru bavuze ko nyuma y’igihe uyu myugariro amaze mu Bwongereza yifuza guhindura ikirere akajya kureba uko ahandi byifashe ariyo mpamvu izi miliyoni 150 z’amapawundi Juventus iri gutanga zishobora gukora akazi gakomeye mu mpeshyi.

Mu minsi ishize Van Dijk yagize ati “Mfite imyaka 28,ndashaka kugera ku nzozi zose mfite.Ubuzima ni bugufi n’umwuga ni mugufi.”

Juventus niramuka iguze Virgil izaba ihangamuye amakipe akomeye arimo na Real Madrid yigeze kuvugwa ko yifuza uyu mugabo.



Juventus irashaka kwegukana Virgil Van Dijk kuri miliyoni 150 z’amapawundi


Comments

tika 3 February 2020

najya nemera amakuru yanyu ark Aya muratubuye kbsa,ibi ntanubwo bizavugwa rwse kuko ntabwo Juventus yagura umukinnyi wa Liverpool,mugihe Liverpool ikimukeneye,uzwi ishobora kujyenda ni sarah


2 February 2020

Nje mbona bikomeye cyane kugira ikipe ya liverpool yarekura uyumyugariro ukomeye kusi murikigihe ( julius ndi mukampala )