Print

Perezida Kagame na Museveni bahuriye muri Angola mu nama yafatiwemo imyanzuro 5 ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2020 Yasuwe: 7458

Muri iyi nama ya 3 ibereye muri Angola,yahuje abaperezida ba Uganda,u Rwanda,Angola na RDC,yarebeye hamwe ikibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Inama y’uyu munsi yafatiwemo imyanzuro itanu yibanze ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy’igituranyi.

Umwanzuro wa mbere ugira uti "kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe bagaragajwe ku rutonde rwahererekanyijwe ku bw’iyi mpamvu."

Uwa kabiri uvuga ko "Impande zombi zikwiye kwitandukanya n’ibikorwa byose bishobora gutanga ishusho yo gufasha, guha ubufasha bw’amikoro, imyitozo no kwinjira mu gihugu cy’igituranyi kw’imitwe igamije kugihungabanyiriza umutekano."

Umwanzuro wa 3 uvuga ko ibihugu byombi bigomba gukomeza kurinda no kubaha uburenganzira bwa muntu bw’abaturage b’ikindi.

Umwanzuro wa kane uvuga ko Komite zashyizweho kugira ngo zige kuri iki kibazo, zakomeza ibikorwa zireba ibijyanye n’iyubahirizwa ry’iyi myanzuro.

Umwanzuro wa nyuma n’uvuga ko indi nama ihuriweho n’izi mpande uko ari enye, ni ukuvuga u Rwanda na Uganda n’abahuza izabera i Gatuna ku mupaka w’ibihugu byombi ku wa 21 Gashyantare 2020.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Perezida Museveni yavuze ko Uganda izakora ibishoboka byose ku ruhande rwayo ngo aya masezerano yasinywe ashyirwe mu bikorwa.

Ati "Ndashimira perezida Joao Laurenco wateguye iyi nama.Uganda izakora ibyo isabwa kugira ngo ibisubizo byayifatiwemo bishyirwe mu bikorwa."




Imyanzuro yafatiwe i Luanda kuri iki cyumweru


Comments

sebagabo 3 February 2020

Nyine niko bakina politike nta kundi.Wagirango birarangiye bumvikanye.Ikintu cyonyine cyatuma iyi si iba nziza nuko abantu bakundana by’ukuri bakareka kuryaryana,buri wese yishakira inyungu ze.
Uwo niwo muti wonyine watuma abantu babana neza.Ariko kubera ko abantu bananiye imana,izabyikorera ku munsi wa nyuma,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa,nubwo aribo bake.Uwo niwo muti rukumbi.Ibindi ni uguta igihe.
Si ubwa mbere ibihugu byombi bihangana.No ku gihe cy’abami byarahanganye.


[email protected] 2 February 2020

Ni byiza ko hafashwe imyanzuro ikomeye. Niba mbyumva neza ubwo bivuga ko imyanzuro yambere yari yoroshye. Nonese niba iyoroshye yarananiranye gushyirwa mubikorwa ubwo ikomeye yo izashoboka ra ? Tubitege amaso.