Print

Rayon Sports yavuguruje ubutumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bwitiriwe ubuyobozi bw’iyi kipe

Yanditwe na: Martin Munezero 2 February 2020 Yasuwe: 7345

Mu minsi ishize ni bwo habayeho kutumvikana hagati Rayon Sports na FERWAFA byatumye iyi kipe ititabira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari cyegukanywe na APR FC ku munsi w’ejo.

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 25 Mutarama, bitunguranye Rayon Sports yikuye mu irushanwa tariki ya 24 Mutarama bitewe n’uko yabonaga hari amategeko agenga iri rushanwa atayinyuze isaba ko hari ibyahindurwa gusa federasiyo y’umupira w’amagauru na yo irabyanga.

Ibi byafashwe bitandukanye mu bantu bamwe bashyigikira icyemezo cya Rayon Sports abandi barayigaya bavuga ko itagombaga kwikura mu irushanwa.

Iyi kipe irimo yitegura imikino ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro bizaba mu cyumweru gitaha, yateguye umukino wa gishuti na AS Kigali uri bube uyu munsi saa 15:00’ kuri stade Regional i Nyamirambo.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu ni bwo hakwirakwijwe ubutumwa mu izina ry’ubuyobozi bwa Rayon Sports busaba abantu kuza ku mukino wa gishuti bafitanye na AS Kigali ari benshi mu rwego rwo kwihimura kuri FERWAFA.

Bwagiraga buti“ubuyobozi bwa Rayon Sports buramenyesha umureyo wese ko ejo agomba kuza kureba umukino dufitanye na AS Kigali kugira ngo twereke FERWAFA icyo tuvuze muri ruhago nyarwanda, twitabire turi benshi turebe abakinnyi bacu bashya ndetse tuniheshe agaciro tugaragaza ubwitabire buruta ubwo twari dusanzwe tugira.”

Ibi ariko byamaganiwe kure cyane n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, aho perezida w’iyi kipe abinyujije kuri Twitter yatangaje ko bagiye gukurikirana bakamenya uwabitangaje.

Yagize ati“hari ubutumwa bwakwirakwijwe mu izina ry’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, ndamenyesha abantu bose ko butatanzwe n’ubuyobozi, ndabibutsa ko tutateguye umukino dushaka guhangana n’uwo ari we wese kandi uwayanditse azashakishwa ahanwe.”


Comments

quinta 3 February 2020

Nyakubahawa Sadate rwose ufite akazi gakomeye kuko uyobora Ikipe ifite abakunzi batandukanye kandi bafite ibitekerezo numyumvire itandukanye . Komera


Polo 2 February 2020

Ubundi aba bakwirakwiza ibihuha baba bashaka guteza umwiryane n’urujijo mu bantu ariko baribeshya!