Print

Arteta yatangaje impamvu isekeje yatumye Arsenal inanirwa gutsinda Bunley

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2020 Yasuwe: 3201

Uyu munya Espagne watangiye kwitwa umwami wo kunganya kubera ukuntu amaze imikino myinshi anganya,yavuze ko abakinnyi be bagowe n’ikibuga kitaherukaga amazi ndetse n’ubwatsi bwacyo bwari burebure.

Yagize ati “Gukina byari bigoye.Ubwatsi ni burebure nta mazi aheruka kuhirwa mu kibuga.Ntabwo byakorohera gukina umupira w’amaguru.Nari niteze ko ikibuga bashyiramo amazi ariko siko byagenze.”

Uyu mutoza yashimiye abakinnyi be uko bitwaye by’umwihariko Mustafi umaze iminsi yitwara nabi ariko akaba atangiye kugaruka mu bihe byiza.

Arsenal yanganyije 0-0 na Bunley,imaze igihe yarabuze amanota 3 iri ku mwanya wa 10 n’amanota 31 mu mikino 25 imaze gukinwa muri shampiyona y’Ubwongereza.