Print

Benjamin Netanyahu agarutse i Kampala

Yanditwe na: Martin Munezero 3 February 2020 Yasuwe: 3762

Leta ya Uganda iherutse gutangaza ko igiye gufungura ambasade yayo i Yerusalemu, iki gihugu nta ambasade cyari gisanzwe kigira muri Israel.

Uganda nihashyira ambasade izaba ibaye igihugu cya gatatu gikoze ibi nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Guatemala.

Yeruzalemu ntiremerwa n’ibihugu byinshi ku isi nk’umurwa mukuru wa Israel, uyu mujyi ukomeje guteza amakimbirane hagati ya Israel na Palestine.

Mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege, Benjamin Netanyahu yabwiye abanyamakuru ko yizeye kuzanira inkuru nziza igihugu cye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Jerusalem Post.

Yagize ati: "Umubano wa Israel na Africa muri politiki, ubukungu n’umutekano ni ingenzi. Uyu munsi ngiye muri Uganda. Turi gukomeza umubano wacu na kiriya gihugu".

Abategetsi muri Israel batangaje ko muri uru ruzinduko Bwana Netanyahu ari buhure kandi "n’abategetsi bo mu karere" batatangajwe abo ari bo nk’uko Ikinyamakuru Times of Israel kibivuga.

Barak Ravid, umunyamakuru w’inzobere mu makuru y’ububanyi n’amahanga aremeza ko Yossi Cohen utegeka ikigo cy’ubutasi cya Israel, Mossad, azana na Bwana Netanyahu muri uru ruzinduko.

Mu 2016, Bwana Netanyahu yaje mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika birimo Uganda, Kenya, u Rwanda na Ethiopia.