Print

Imvura yaraye iguye yahitanye abantu barenga 16 ibasanze mu mazu yabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2020 Yasuwe: 7477

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko ubu yabonye imibare y’agateganyo y’abantu batandatu bishwe n’inkangu, batatu i Gikondo mu karere ka Kicukiro na batatu mu karere ka Gatsibo.

Abategetsi ku nzego z’ibanze batangaje ko mu karere ka Gasabo mu ijoro ryakeye hari umuryango w’abantu wari mu nzu maze igatwarwa n’umuvu mwishi ikagwa mu mugezi wa Yanze.

Mu bantu barindwi bari muri iyi nzu barimo abana n’umukecuru hamaze kuboneka bane (4) muri bo bapfuye, aba bavanywe muri uyu mugezi uri hagati y’imirenge ya Jali na Kinyinya mu mujyi wa Kigali.

Umuturage w’ahitwa mu Itunda mu murenge wa Kanombe Akagari ka Rubirizi yabwiye BBC ko hari abaturanyi be urukuta rw’inzu yabo rwagwiriwe n’umukingo muri iyi mvura.

Ati: "Muri iyi nzu harimo umugabo, umugore n’abana babo babiri. Umukingo wagwiriye icyumba bararamo, n’ubu [saa tanu] bari batarakuramo imirambo. Harokotse umugabo gusa".

Abari mu bikorwa byo gutabara baravuga ko abagwiriwe n’uyu mukingo bakiri muri iyi nzu nta mahirwe ko hari ugihumeka nk’uyu muturage uriyo abivuga.

Ikigo gishinzwe iteganyihe mu Rwanda kiraburira abaturage ko uyu munsi imvura iza gukomeza kwiyongera mu turere twose tw’igihugu.

Uyu munsi kandi polisi y’u Rwanda yasabye abatwara ibinyabiziga "kwitwararika muri iki gihe cy’imvura, kwirinda umuvuduko no kutanyura ahari ibidendezi by’amazi".

Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda no mu Burundi yagiye yangiza inzu, ibikorwa by’inyungu rusange, ibihingwa mu mirima, ihitana n’ubuzima bw’abantu.

Inkuru ya BBC