Print

Abafite ingeso yo gutega abaturage bakabambura baburiwe

Yanditwe na: Martin Munezero 3 February 2020 Yasuwe: 1321

Mu mpera z’icyumweru dusoza tariki ya 31 Mutarama na tariki ya 01 Gashyantare Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ku bufatanye n’inzego z’abaturage mu kwicungira umutekano bafashe bamwe mu bantu bari bamaze iminsi bashakishwa nyuma y’amakuru yatangwaga n’abaturage ko babatega bakabambura ibyo bafite.

Mu ijoro rya tariki ya 31 Mutarama mu kagari k’Agatare mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abashinzwe irondo ry’umwuga hafashwe uwitwa Mboninabo Sefu ufite imyaka 36. Ni mu gihe tariki ya mbere Gashyantare mu kagari ka Kigali, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge Polisi yafashe uwitwa Nzabahimana Eric w’imyaka 34 y’amavuko.

umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Insepctor of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko aba bose bafatiwe mu tugari twegeranye ndetse n’aho bategeraga abaturage hari hamwe.

Yagize ati: “Bariya bantu bafashwe nyuma y’aho mu nteko z’abaturage zabaga, babashyiraga mu majwi ko aribo babategera mu kagari k’Agatare ahantu hari agashyamba, ahahoze hakorerwa ubucukuzi bwa kariyeri bakambura abantu ibyabo. Cyane cyane bashikuzaga abakobwa n’abagore amasakoshi, bagatwara ibirimo byose byiganjemo amafaranga n’amatelefoni.”

CIP Umutesi avuga ko bariya bantu nyuma yo kumenya ko barimo gushakishwa kubera ibyaha bashinjwa n’abaturage barahunze bamara iminsi bataboneka mu midugudu batuyemo, nyuma y’iminsi mike baza kugaruka bahita bafatwa. Uwitwa Nzabihimana Eric we yanafatiwe mu ishyamba rya leta arimo kuritema, ni mugihe uwitwa Mboninabo Sefu ari abaturage batanze amakuru ko yagarutse inzego z’umutekano zihita zimufata.

Abantu nk’aba si mu karere ka Nyarugenge bafashwe honyine kuko ku mugoroba wa tariki ya 31 Mutarama, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba mu kagari ka Gatunga yakoze igikorwa cyo gufata abantu babiri aribo Nyirimanzi Patrick ufite imyaka 36 na Uwayo Jean Paul w’imyaka 27. Aba nabo bashyirwaga mu majwi n’abaturage babashinja kuba aribo babategera mu gashyamba gaherereye mu mudugudu wa Agasharu bakabashikuza ibyo bafite.

CIP Umutesi yagize ati: “Bariya nabo abaturage bari bamaze iminsi babavuga cyane, ko aribo babambura kuko akenshi babanyuragaho ku mugoroba bahagaze muri ako gashyamba nyuma bakumva umuntu aratatse ko ahamburiwe. Uwayo na Nyirimanzi bakundaga kugaragara hariya hantu ku mugoroba kandi nta kazi kazwi bahafite.”

Muri aka karere ka Gasabo mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata hafatiwe uwitwa Karuhanga Vincent w’imyaka 24, uyu nawe ahagana saa mbiri z’ijoro tariki ya 31 Mutarama yafashwe n’inzego z’umutekano amaze gushikuza telefoni umuturage warimo ataha iwe mu rugo.

Mu karere ka Kicukiro mu ijoro rya tariki ya 31 Mutarama hafatiwe uwitwa Ntibarikure Eugene w’imyaka 21 na Twagirayezu Dieudonne ufite imyaka 20 bafashwe nyuma yo gutobora inzu ya Ndayisaba Janvier wo mu kagari ka Gako mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro bakamwiba ibikoresho byo mu nzu n’ipine y’imodoka ye.

Ndayisaba akimara kwibwa yatabaje inzego z’umutekano zirakurikirana zisanga abo bajura bafite ipine y’imodoka ibindi babigurishije, bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali aravuga ko ibikorwa byo guhashya abantu biha kwambura abaturage bitwikiriye ijoro cyangwa babikora mu buryo ubwo aribwo bwose byakajijwe umurego. Abajura bahagurukiwe, kandi ku bufatanye n’abaturage, iki kibazo kiraza kurangira.

Yagize ati: “Turashimira abaturage cyane kuko ubu nibo batwihera amakuru bakatubwira abantu mu mudugudu babahungabanyiriza umutekano. Nka bariya bafashwe kimwe n’abandi bagiye bafatwa, ndetse n’abandi turimo gushakisha, abaturage nibo bagendaga batwereka aho bakorera ibyaha ndetse bakaduha ibimenyetso bifatika by’abantu babambura, natwe bikatworohera kubafata.”

CIP Umutesi avuga ko hashyizweho ingamba zo kurandura ikibazo cy’ubujura buvugwa mu bice bimwe na bimwe mu mujyi wa Kigali.

Ati: “Ingamba ya mbere ni ugakangurira abantu kureka ibyaha, ku kijyanye na buriya bwambuzi n’ubujura, dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano, twakajije amarondo twibanda ahantu abaturage batugaragariza hakunze gukorerwa ubujura ndetse no gushakisha abahurizwaho n’abaturage ko aribo babiba tukabashyikiriza ubutabera.”

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) aho ikorera ku masitasiyo ya Polisi bitewe n’aho bariya banyabyaha bafatiwe.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga igihano ku cyaha cyo kwiba mu ngingo yaryo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.