Print

Intare yaciye ibintu kubera ukuntu yahungiye mu giti imbogo 100 zayihigaga bikomeye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2020 Yasuwe: 15341

Iyi ntare yari yishwe n’ubwoba yabonye izi mbogo ziyisatiriye niko kurira igiti ihita itangira kuzikanga ariko iri hejuru nkuko byagaragajwe n’amashusho yagiye hanze.

Nubwo iyi ntare ituriye iki giti ngo ijye hejuru cyane,izi mbogo zanze kukirimbura ngo ziyice zihitamo kwigendera.

Umuhinde witwa Neelutpaul Barua w’imyaka 39 wafotoye iyi ntare iri mu mazi abira yavuze ko iyi ntare yagerageje kurira ngo igere kure kubera ubwoba yari ifitiye izi mbogo ariko yanyereye cyane ihitamo guhagarara.

Ikimara guhagarara ku ishami ry’igiti, yatangiye gukanga izi mbogo zari nyinshi zitegereje ko imanuka ngo ziyimerere nabi, birangira zigendeye.