Print

Minisitiri Evode Uwizeyimana yasabye imbabazi umusekirite yahohoteye ari mu kazi ke

Yanditwe na: Ubwanditsi 3 February 2020 Yasuwe: 24021

Uyu mukobwa ukora akazi ko gucunga umutekano muri kompanyi ya ISCO wasakaga abinjira muri uyu muturirwa wa Grand Pension Plaza yasunitswe na Uwizeyimana yikubita hasi ubwo yamuhagarikaga ashaka kumusaka nkuko yabigenzaga ku bandi.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu munsi Minisitiri Evode yinjiye muri uyu muturirwa agiye kubikuza amafaranga ku cyuma [ATM] cya Bank of Kigali kiwubamo, ntiyaca mu cyuma gisaka nkuko bisanzwe ku binjira mu nyubako zikomeye zo mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa ashobora kuba atamenye ko uwo yahagarikaga ari minisitiri ariyo mpamvu yamusabye akomeje kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi ahaguruka ari kurira kubera ko yari ahohotewe.

Bamwe mu bantu bari hafi aho bari bazi ko Evode ari Minisitiri bagerageje kumwegera bamubwira ko ahohoteye uyu mukozi wari mu kazi ke ndetse bamwumvisha ko ibyo yakoze atari byo, birangira amwegereye we n’ushinzwe abasekirite ba ISCO muri iyi nyubako abatwara mu modoka ye gusa ibyo baganiriye ntabwo twabimenye.

Mu butumwa Miniitiri Evode Uwizeyimana yanyujije kuri Twitter,yasabye imbabazi abakozi ba ISCO,ndetse n’abanyarwanda muri rusange

Ati “Ndicuza mbikuye ku mutima ibyabaye.Ntabwo byakabaye byakozwe nkanjye nk’umuyobozi n’imboni ya rubanda.Namaze gusaba imbabazi abakozi ba ISCO,n’ubu mbikoze imbere ya rubanda.Nsabye imbabazi buri wese.”

Umuryango wahamagaye uyu musekirite wahohotewe inshuro nyinshi ariko ntabwo yabashije kutwitaba.



Evode yasabye imbabazi umusekirite yahohoteye muri Grande Pensin Plaza


Comments

rusingiza 6 February 2020

Azisabye mbere na Mbere Musenyeri NZAKAMWITA byaba byiza kuko niwe yahemukiye cyane kurusha abandi amubaza ngo abwirwa n’iki iby’urugo atagira abana? Musenyeri muzima ukamubwira utyo? Icyambere akuruta ubukuru, akurusha experience, akurusha amashuri, akurusha byose mu buzima ukamwandagaza kuriya? Ikindi wagereranyije igitekerezo cye ukirutisha icyatanzwe n’umwana w’uruhinja kandi urangije uraseba kijya mu myanzuro y’inama nk’igitekerezo cyiza! Urakabya Evode we. Nkabona bakwita vodavoda aka ya mvugo ngo kuvodavoda!


dusabe 5 February 2020

Nuko muli Africa bakunda ibyubahiro n’amafaranga,naho ubundi uyu akwiye KWEGURA,kubera ko yakoze ikosa rikomeye kandi si ubwa mbere.Ndibuka ko Minister Habineza Joseph (JO) yeguye kubera gukora ikosa ryo kujya mu bagore ku mugaragaro.


NKOTANYI 5 February 2020

Aliko ubwo kumujyana mu modoka ??? bisobanuyeko yamuhaye akantu kugira ngo aceceke. nabyo yarakwiye kubibazwa.(corruption)


4 February 2020

Evode ni umukozi ariko agira ingeso yo guhubuka


mwizerwa 4 February 2020

Kagame amufasheeee


4 February 2020

Ndibazina was minister ariko ndi namugenzi wa security ubwo rero buri wese agomba kubaha akazi buri wese ashinzwe kuko kamubeshejeho .


karani 4 February 2020

Aliko uyu muyobozi afite uburere bugerwa kumashyi :ninde wasebeje musenyeri muruhame ni Evode,ninde watutse umukozi wa star time ni Evode ,ninde wateye ibyondo abagenzi ni Evode ,ninde wakubise umusecurite ni Evode.ibibintu birakabije pe.


gakuba 4 February 2020

Mbere yo kuba Mnst Uwizeyimana nu muntu.nkabandi ushobora kwibeshya ushobora kugwa mwikosa nkabandi ikinanira abantu benshi nukihana no gusaba imbabazi ntampamvu yo gutuma abantu bamucira.urubanza kandi we yakoze ibitunanira akiyoroshya agasaba imbabazi uwo yakoreye ikosa umuntu numuntu amakosa abaho kuyakosora nibyo bigomba kubaho


gakuba 4 February 2020

Mbere yo kuba Mnst Uwizeyimana nu muntu.nkabandi ushobora kwibeshya ushobora kugwa mwikosa nkabandi ikinanira abantu benshi nukihana no gusaba imbabazi ntampamvu yo gutuma abantu bamucira.urubanza kandi we yakoze ibitunanira akiyoroshya agasaba imbabazi uwo yakoreye ikosa umuntu numuntu amakosa abaho kuyakosora nibyo bigomba kubaho


Ivan 4 February 2020

Oya rwose yakoze amakosa ntagaciro yihaye nkumunyarwanda kd uyoboye abandi mubuyobozi the agaciro ictubahiro


4 February 2020

Ndabashimira kubw’iyo nkuru mwakoze, niba ari impamo baratangaje. ariko mbabaza niba mbere yo gusaba imbabazi hari icyakozwe kuri Evo cg se rubanda rugufi duhore twiteguye kurenganwa n’abakomeye tubyakire dutyo ? nk’umuntu uzi amategeko aho yabikoreye muruhame yagombye no gusaba imbabazi muruhame.


Fayi 4 February 2020

Uyu Muyobozi ngo ni Evode nawe yarananiranye, ahorana guhubuka ameze nk’umwana utararezwe neza, President afite ingorane muri Gouvernement ye afitemo abantu badashobotse bataniyubaha nk’uyu ni urugero rufatika rw’abishongora.


kamizikunze mahoro 4 February 2020

Igikorwa cyo gusaba imbabazi ni indangagaciro y’umunyarwanda uyu muyobozi yumviye umutimanama we,iyabaga buri muntu yahiraga umuco wo gusaba imbabazi ku ikosa yakoreye indi isi yaba paradizo


Fayi 4 February 2020

Uyu Muyobozi ngo ni Evode nawe yarananiranye, ahorana guhubuka ameze nk’umwana utararezwe neza, President afite ingorane muri Gouvernement ye afitemo abantu badashobotse bataniyubaha nk’uyu ni urugero rufatika rw’abishongora.


justin habimana 4 February 2020

Twizere ko ntawatinyuka guhana Evode kuko guhutaza umugore umwe no kunyereza za miliyari, icyaha cyoroshye ni uguhutaza umuntu umwe! Kuko abanyereza imari ya Leta bahorana fully impunity!! na Evode rwose ramba sugira sagamba!! Gusa ngo si ubwambere uhohotera abantu mu ruhame nuko gusa uri hejuru y’Itegeko nshinga!!! Allelua, Amen!


Erik 3 February 2020

Reka badukandagire ntakundi ukuruta aba akuruta


sam 3 February 2020

Nyumvira ngo abatwara mu modoka. akoze amakosa 2, kumuhutaza no kumutesha akazi. ubwo se kasigaye gakorwa nande?


3 February 2020

Ahari ntakoreka. Mbese arica agakiza


Kamanzi 3 February 2020

Uyu mugabo yigize akaraha kajyahe kuko si ubwambere yaba ahohoteye abantu cyane ko atukana kurusha abana batarezwe. Yigeze gutuka umukozi wa star time kimihurura ubwo yaraje gusaba service kuri decodeur ye itakoraga umutekinisiye wa startime amusabye ko bajyana akajya kubimutunganyiriza yamututse ibitutsi byinshi ntabasha gusubiramo abantu twese turumirwa


Kumiro 3 February 2020

Uyu mukobwa atange ikirego.Nonese kuki atemeye kunyura aho abandi banyura itegeko riteganya ko ministre atanyura mu cyuma aho abandi banyura?