Print

Uducurama twagaragayemo Coronavirus mu Rwanda ’Impungenge ku kuba icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda’

Yanditwe na: Martin Munezero 4 February 2020 Yasuwe: 19252

Iki cyorezo cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa ndetse kimaze guhitana abantu benshi muri iki gihugu ndetse kigenda kigera no mu bihugu bitandukanye.

Iterwa na Virus iri mu bwoko bw’izo bita ‘coronavirus’, birakekwa ko yavuye mu isoko ry’ibiribwa ryazanywemo mu buryo butemewe, bimwe mu biribwa bikomoka ku nyamaswa.

Ni ubwoko bushya bwa virus itarigeze iboneka mu mubiri w’umuntu mbere, bivuze ko abaganga n’abashakashatsi bagifite byinshi byo kuyimenyaho.

Kugeza ubu, mu Rwanda nta muntu uragaragaraho iki cyorezo icyakora hari uducurama twagaragarayemo iyi virus nkuko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.

Baragira bati ” Hafashwe ibipimo ku ducurama tugera kuri 203 hano mu Rwanda abashakashatsi bashaka kumenya niba ubwoko bwa virusi uducurama tubana nazo bwagiye buvugwa ku isi niba mu uduce duherereyemo duhari, muri utwo ducurama rero utugera kuri 27 twasanzwemo iyo virusi yitwa Coronavirus.”

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba akomeza agira ati ” Niyo mpamvu tubabwira ngo abantu birinde, wirinde gukorora wegereye mugenzi wawe, wirinde kwitsamura wegereye mugenzi wawe, wipfuke kugira ngo utanduza mugenzi wawe.”

Minisitiri Gashumba akomeza avuga ko abaturarwanda bameze neza iyi virusi ntayo bafite, kuko inyamaswa zishobora kugira iyi virusi ariko abantu ntayo bafite.

N’ubwo iki cyorezo cyibasiye cyane abaturage bo mu Bushinwa , inzego z’ubuzima muri Philippines, zatangaje ko hari umugabo wapfuye azize Virusi ya Coronavirus ikomeje guhitana abatari bake mu Bushinwa.

Uyu muntu witabye Imana tariki 02 Gashyantare, niwe muntu wa mbere upfuye ari hanze y’igihugu cy’u Bushinwa aho icyo cyorezo cyatangiriye, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ribitangaza.

OMS ivuga ko abantu 304 aribo bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi ibihumbi 14 bamaze kwandura.

Nubwo inzego z’ubuzima mu Bushinwa zivuga ko abamaze kwandura iyi virusi ari ibihumbi 14, Kaminuza ya Hong Kong yo yavuze ko uyu mubare urenga ahubwo ari ibihumbi 75.

Sosiyete zitwara abantu mu ndege inyinshi zamaze guhagarika ingendo zazo mu Bushinwa, hirindwa ko icyo cyorezo cyakomeza gukwirakwira ndetse na RwandAir yahagaritse ingendo zayo ziva n’izijya i Guangzhou mu Bushinwa.

RwandAir yahagaritse ingendo hagati ya Kigali na Guangzhou guhera ku wa 31 Mutarama 2020, iki cyemezo kikaba kizongera gusuzumwa vuba muri Gashyantare 2020.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye.

Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

Ni indwara nshya idasanzwe ku buryo idafite umuti cyangwa urukingo, cyakora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko hari gukorwa ubushakashatsi.

Urwaye iyo ndwara ntiyitabweho hakiri kare ngo abone imiti y’umuriro n’uburyo bwo kumukiza umwuma, bimuviramo kuziba imitsi ijya mu bihaha, bikurikirwa n’ibibazo byo guhumeka nabi bikavamo umusonga ariwo uhitana uwayirwaye.


Comments

Rwogera 5 February 2020

uzakureho amabati asanzwe usakaze amabati abonerana, ubucurama buhita buhunga ntibushobora kwinjiramo harimo umucyo


4 February 2020

Keretse nitutongera kugendera muri bus


4 February 2020

Keretse nitutongera kugendera muri bus


4 February 2020

None ko ahantu nkondesheje munzu mbamo ubucurama aribwose mwamfashiki buzavemo ko twabuze umuti twatera nko bucike burundu mubwire umuti ? Muraba mukoze cyane