Print

Umugabo wamanukiraga mu mitaka yahanutse nk’ibuye arapfa ubwo umutaka we wangaga gufunguka ari mu kirere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2020 Yasuwe: 7993

Uyu mugabo akimara kwikubita ku butaka,yajyanwe kwa muganga agerayo yapfuye kubera imvune zikomeye yagize.

Uyu mugabo Stefan Eiriksson Andersen yasimbutse mu ndege kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Sri Racha mu karere ka Chon Buri,mu Burasirazuba bwa Thailand.

Ubwo yari amaze gusimbuka mu ndege, Andersen, yafunguye umutaka nk’ibisanzwe uranga biba, ngombwa ko amanuka nk’ibuye aturutse kure cyane.

Akimara kwikubita hasi,abaganga bahise bagerageza guha ubufasha bwibanze uyu mugabo ahita yoherezwa ku bitaro bya Phayathai Sriracha yagezemo yapfuye.Uyu mugabo yavunitse amaguru yombi n’ibindi bice by’umubiri ari nabyo byamuviriyemo gupfa.

Polisi yahise ijya gukora iperereza kuri iki kigo cyigisha abantu gusimbukira mu mitaka,abayobozi bavuga ko mbere y’uko Stefan Eiriksson Andersen yinjira mu ndege basuzumye ibikoresho bye birimo umutaka basanga ari bizima.

Umukuru wa Polisi witwa Colonel Khongsak Boonsuesuwan yavuze ko urupfu rw’uyu mugabo ari impanuka ariko bagiye gukomeza gukora iperereza.


Comments

gisagara 7 February 2020

Imitaka kimwe n’indi myitozo ya gisirikare yicamo benshi.Gusa ubundi ntabwo abantu bakwiye kwiga kurwana,kubera ko imana ibitubuza,ikadusaba gukundana.Iyo abantu biga kurwana no kwica,nta kindi bazica uretse umuntu waremwe mu ishusho y’Imana.Niyo mpamvu bamwe,kubera imyemerere yabo,bahitamo kutajya mu gisirikare.Ahubwo bagashaka Imana kandi bakayikorera,kugirango izabahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Muli make,birinda gukora ibyo Imana itubuza,harimo kwica no kurwana,kandi byanditse muli bibiliya yuko Imana yanga abantu bamena amaraso y’abandi.Bisobanura ko itazabaha paradizo.