Print

Juliana Kanyomozi wapfushije umwana we w’ikinege yari afite ubu atwite inda y’imvutsi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 February 2020 Yasuwe: 8806

Inkuru dukesha xclusive.co.ug itangaza ko uyu muhanzikazi Juliane ufite imyaka y’amavuko 37 atwite inda ifite amezi 6 izamuha umwana wa kabiri.

Umwana we w’imfura yitwaga Keron Kabugo yapfuye azize indwara y’Ubuhema (asthma).Iki kinyamakuru gikomeza cyemeza ko amakuru yo gutwita ari mpamo yatangajwe n’umwe mu muryango w’uyu muhanzikazi.

Ati”Yahoraga yifuza umwana cyane,ibyo ntangaje si ibanga Juliana aratwite byaramushimishije akurikiranwa n’abaganga buri munsi.”

Yakomeje kandi atangaza ko Juliana kugira ngo atwite byabanje kunanirana bisaba ko atanga amafaranga menshi kwa muganga ngo bakunde babimufashemo, ikindi ngo akora ibishoboka byose mu guhisha ko atwite yaba kwambara imyenda minini n’andi mayeri anyuranye.

Juliane ngo yaba imyifatire,ibikorwa n’aho yarakunze kugaragara byarahindutse by’umwihariko ngo amaze igihe yarahagaritse gukoresha cyane social media,uwamuteye inda ntiyatangajwe muri iyi nkuru.


Comments

karekezi 6 February 2020

Mu byukuri,aba Stars hafi ya bose bajya mu busambanyi,babyita ko "bari mu rukundo".Igitangaje nuko uyu avuga ko aririmba "indirimbo z’Imana".Niyo mpamvu bible ivuga ngo "Banyubahisha iminwa yabo,nyamara umutima wabo ariho uri kure yange".Bible ivuga ko Imana itumva amasengesho (n’indirimbo) z’abanyabyaha banga guhinduka.Nubwo byitwa ko baba baririmba indirimbo z’Imana,ntabwo izumva,ndetse zirayibabaza,kubera ko bakora ibyo Imana ibuzanya.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.