Print

P-Fla yeruye ahishura icyamuteraga gutukana na mugenzi we Jay Polly

Yanditwe na: Martin Munezero 4 February 2020 Yasuwe: 2324

Amakimbirane hagati y’aba bombi, yatumye bamara inyaka 8 badacana uwaka, kuri iyi nshuro P-Fla akaba yemeza ko bamaze kwiyunga nta kibazo kikiri hagati yabo.

Aba basore bombi bahoze bakorana mu itsinda rya Tuff Gangs,kutumvikana kwabo byatangiye muri 2012 ubwo P Fla yirukanwaga muri iri tsinda yari ahuriyemo n’abandi baraperi barimo Jay Polly, Green P, Bull Dogg na Fireman.

Nyuma yo kuva muri Tuff Gangs, P Fla ni kenshi yagiye yibasira Jay Polly abinyujije mu ndirimbo, ndetse benshi banemezaga ko ‘beef’ ya bo itazarangira.

Nyuma y’imyaka hafi 8, aba baraperi batunguye benshi bakorana indirimbo bise ‘No more Drama’ bahuriyemo na G-Bruce.

P Fla akaba yatangarije Yago TV ko ubundi nta kintu kidasanzwe yapfuye na Jay Polly cyatumye bamara imyaka hafi 8 barebana ay’ingwe uretse kuba buri umwe yarashakaga kwereka mugenzi we ko arenze.

Yagize ati“twari mu irushanwa, yego n’ubwo twari mu itsinda rimwe habaga harimo n’ikintu cyo kuvuga ngo reka njyewe ngende nereke abantu y’uko njyewe nzi kwandika kukurusha cyangwa nzi kujyana n’ingoma ‘beat’ kukurusha, ugasanga turi muri ibyo byonyine ni na byo twapfuye.”

Yavuze ko ubu nta kibazo kiri hagati ye na Jay Polly kuko ngo n’ubusanzwe bari abavandimwe ndetse ibyo bapfuye bidakwiye.

Yagize ati“Jay Polly ni umuvandimwe wanjye w’igihe cyose nta gihe tutahuje, ibyo abantu bari bazi bya kera byantandukanyaga na we hashize igihe kinini, uyu munsi twese turi abantu bakuru ni gute tutahuza ngo dukore ibintu byiza.”

P Fla yavuze ko bakoze iyi ndirimbo kugira ngo berekane ko batangiye indi page ubu nta kintu na kimwe kibatandukanya ahubwo bagiye gusenyera umugozi umwe.