Print

Abanyeshuri 14 muri Kenya bapfiriye mu mubyigano wabereye ku kigo cyabo abandi 20 bajyanwa mu bitaro

Yanditwe na: Martin Munezero 4 February 2020 Yasuwe: 2170

Amakuru aturuka Kakamega dukesha The East African avuga ko abandi 20 bajyanywe mu bitaro, uyu mubyigano wabaye kuri uyu wa Mbere taliki 03 Gashyantare, 2020 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba abanyeshuri batashye.

Bivugwa ko bamwe bahanutse hejuru kuri etage ya gatatu, barapfa abandi bavunika ingingo.

Ubuyobozi bwasabye ko hatangizwa iperereza risesuye ku cyateye uriya mubyigano, hagira abo bigaragara ko babigizemo uruhare bagakurikiranwa n’amategeko.

Visi Perezida wa Kenya William Ruto yihanganishije ababyeyi baburiye abana babo muri biriya byago.

Raila Odinga nawe yasabye ababuze ababo gukomera kandi asaba ko iperereza risesuye rwatangizwa ku cyateye uriya mubyigano wahitanye abanyeshuri 14.

Aha muri Kenya kandi Daniel Toroitich arap Moi wabaye Perezida wa kabiri wa Kenya, yitabye Imana ku myaka 95 aguye mu bitaro bya Nairobi.

Moi wabanje kuba umwarimu mbere yo kujya muri politiki, ni we Perezida wa Kenya wamazeho igihe kirekire ndetse ahindura bikomeye iki gihugu.

Yayoboye kuva mu 1978 kugeza mu 2002, agera ku butegetsi asimbuye Jomo Kenyatta.