Print

Georgina Rodriguez yahishuye impamvu ikomeye yatumye yemera gukundana na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2020 Yasuwe: 7156

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Grazia cyo mu Butaliyani,Rodriguez yavuze ko imiterere y’umubiri wa Ronaldo yatumye atitira ndetse ahita yumva amukunze.

Yagize ati “Icyankuruye cyane kuri wen’igihagararo cye,umubiri we ndetse n’uburanga bwe.Mpura nawe bwa mbere naratitiye ndetse ibyiyumvo bisa n’ibigiye.Ngira isoni kandi birambabaza kandi n’umuntu undeba bisanzwe arankurura.

Nyuma uko Cristiano yamfashe, yanyitayeho,yankunze, byatwikiriye ibyo nari mfite byose.”

Georgina yakomeje ikiganiro ati “Niwe muntu wenyine watuma nishima mu mupira w’amaguru.Ndi umunyamahirwe kuba nkundana n’umukinnyi wa mbere ku isi.Iyo ari mu kibuga mba nuzuye amarangamutima.Nta muntu bahanganye.”

Georgina Rodriguez w’imyaka 26 yahuye na CR7 ubwo yari umucuruzi mu iduka ricuruza imyambaro za GUCCI mu mujyi wa Madrid muri 2016.

Aba bombi babana mu mujyi wa Turin ndetse babyaranye umwana w’umukobwa witwa Alana Martina ndetse uyu mukobwa amufasha kurera abandi 3 afite.