Print

Lionel Messi yamaganye umuyobozi we Eric Abidal waherukaga kumwibasira we na bagenzi be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 February 2020 Yasuwe: 2383

Abidal yavuze ayo magambo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Diario Sport cy’aho muri Espanye.

Uwo Mufaransa w’imyaka 40 wakinanye na Messi nka myugariro hagati ya 2007 na 2013, nyuma yaje gusubira muri Barcelona mu kwa gatandatu muri 2018 nk’ushinzwe imikino, nyuma yaho yari amaze gusezera ku mupira w’amaguru nk’umukinnyi.

Ariko ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Messi w’imyaka 32 y’amavuko yasubije ati:

"Iyo uvuze ku bakinnyi, ugomba gutanga amazina [y’abo uri kuvuga] kuko iyo bitabaye ibyo, bituma bisa nkaho ibyo uvuga atari ukuri".

Valverde yirukanwe ubwo Barcelona yari iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya La Liga.

Muri icyo kiganiro n’ikinyamakuru Diario Sport, Abidal yagize ati:

"Abakinnyi benshi ntabwo bari banyuzwe cyangwa ntabwo bitangaga ndetse hari n’ikibazo imbere cyo kuvugana n’abakinnyi".

"Umubano hagati y’umutoza n’abakinnyi wamye iteka ari mwiza, ariko hari ibintu nabonaga nk’uwahoze ndi umukinnyi. Nabwiye ubuyobozi bw’ikipe icyo ntekereza nuko tugera ku mwanzuro [kuri Valverde]".

Messi watsindiye igihembo cy’umukinnyi uhiga abandi ku isi cya Ballon d’Or inshuro esheshatu, yasubije Abidal mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa Instagram, yandika agira ati:

"Mu by’ukuri, sinkunda kujya muri ibi, ariko ntekereza ko abantu bakwiye kwemera kubazwa ibijyanye n’akazi kabo kandi bakirengera ibyemezo bafashe".

"Abakinnyi [ni bo bo kubazwa] ibibera mu kibuga kandi tuba aba mbere mu kubyemera iyo tutitwaye neza. Abakuru b’urwego rw’imikino bagomba kwemera kubazwa ibijyanye n’inshingano zabo na bo kandi ikibisumba byose bakirengera ibyemezo bafashe".

Muri icyo kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Diario Sport, Abidal yanavuze ko Messi yishimiye kuba mu ikipe ya Barcelona kandi ko andi masezerano mashya kuri uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine ari kwigwaho muri iki gihe.


Messi yanenze Abidal wabashinje kwirukanisha Valverde

BBC