Print

Umuhanzikazi wo muri Uganda ’Jackie Chandiru’ wakunzwe cyane yongeye agaruka ib’umuntu nyuma yo kuba imbata y’ibiyobyabwenge bikaze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 February 2020 Yasuwe: 4385

Jackie Chandiru wahoze mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi, nyuma yo kujyanywa mu kigo cyita ku basaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse bikamuviramo uburwayi bw’umutima bwatumye abagwa hakanacicikana inkuru zimubika yatoye agatege asaba umuryango we kumureka agakora ibyo yumva umutima we ukunze.

Inkuru dukesha howwebiz, ivuga ko yagarutse ndetse akaba asezeranya abafana kutazabicisha irungu vuba akaba yitegura kubasangiza indirimbo nshya no kugaragara mu bitaramo.

Jackie chandiru azwi cyane mu ndirimbo “Gold Digger”,”Take It Off ft Urban Boyz”, “Gwoyagala”, “Bakusigula Nyo”, “Oli Vitamini” n’izindi nyinshi.

Jackie Chandiru ibiyobyabwenge byari byaramubase mu buryo bukabije


Byageze n’aho bamubika mu bapfuye kubera ko babonaga atazongera kuba umuntu muzima kubera ibiyobyabwenge